Yarerewe i Rwamagana! Urugendo rwa Jesus washimwe na Perezida wa Yanga

HABIMANA Sadi
3 Min Read

Nyuma y’imyaka irindwi avuye mu Irerero rya Amigo Academic Sports Center ryo mu Akarere ka Rwamagana, Sindi Paul Jesus uri muri Rayon Sports, yashimwe na Perezida wa Yanga SC ndetse amwizeza kuzagaruka kumureba muri shampiyona.

Abanyarwanda babivuga neza ko inzira z’Imana zirenga 1000. Baba bashaka kuvuga ko ushobora kuburira hamwe ariko ukabonera ahandi biciye mu nzira z’Imana. Ni nako byagenze kuri Sindi Paul Jesus uri muri Rayon Sports nyamara mu 2018 yakinaga mu batarengeje imyaka 13 mu Irerero rya Amigo Academic Sports Center yo mu Akarere ka Rwamagana.

Jesus ni muntu ki?

Ni umusore w’imyaka 19 wavuye mu Akarere ka Rwamagana. Yatangiye gukina ruhago ku myaka irindwi gusa, ajya mu Irerero rizwi muri aka Karere rya ‘Amigo Academic Sports Center’ ritozwa na Uwiragiye Hilary uzwiho mu gufasha abato bafite impano yo gukina umupira w’amaguru.

Mu 2021 ubwo Jesus yari yujuje imyaka 15 isaga 16, ikipe ya Tsindabatsinde ikina mu cyiciro cya Kabiri, yaramwifuje bitewe n’impano yagaragazaga, maze ubuyobozi bw’Irerero rye bumuha ayo mahirwe ajya gukina ku rwego rwisumbuyeho.

Uyu musore ukina mu gice cy’ubusatirizi ndetse akaba akinisha ukuguru kw’imoso, yaragiye agaragaza urwego rwiza ndetse nyakwigendera, Alain Mukurarinda washinze Tsindabatsinde, atangira gutekereza uko yazamushakira aho yajya gukuriza impano ye ku Mugabane w’i Burayi ariko yitaba Imana iyo gahunda itaranozwa ndetse bihita biyikoma mu nkokora.

Nta bwo byatinze, mu 2024, Rayon Sports yahise imureba ijisho ryiza ndetse ntiyazuyaza kuko yahise imugura imuzana mu Nzove. Sindi nta bwo yahise abona umwanya uhoraho wo gukina muri Gikundiro ariko muri shampiyona 2024/2025 y’abari munsi y’imyaka 20, ni we watsinze ibitego byinshi.

Nyuma y’urwo rugendo rwose rw’uyu musore, nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzwemo na Yanga SC ibitego 3-1 mu muhango wa ‘Rayon Day 2025’, Jesus yashimwe na Perezida wa Yanga SC, Eng. Hersi Said wavuze ko amwifuriza ibyiza kandi amwizeza kuzagaruka kumureba akina shampiyona.

Ikirenze kuri ibyo kandi, Jesus yasabwe imyirondoro ye n’Umunyamabanga Mukuru wa Azam FC n’uwa Yanga SC zombi zo muri Tanzania.

Irerero rya ‘Amiga Academic Sports Center’ ry’i Rwamagana, ni ryo ryatumye Sindi Paul Jesus atangiran gukuza impano ye
Abatoza batandukanye bagiye bamushimira ku byiza yabaga yagezeho
Mu 2018, Jesus yari akiri umukinnyi mu bari munsi y’imyaka 13
Sindi [ubanza ibumoso] ni umusore watangiye kugaragaza impano ye agifite imyaka mike
Yageze aho ashimwe n’umuyobozi w’imwe mu makipe akomeye ku Mugabane wa Afurika
Jesus ageze ku rwego rwo guhura n’abakomeye
Ku myaka 19 gusa, Jesus yatunguye benshi
Ni umusore wagize umukino mwiza

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply to Anonymous Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *