Wowe urangije ayisumbuye igira hino tuganire!

Ange Eric Hatangimana
5 Min Read

IYI NKURU NI IGITEKEREZO CYA MUGIRANEZA THIERRY USOJE KAMINUZA AKABA YIMENYEREZA ITANGAZAMAKURU KU RUBUGA RWA UMUSEKE.RW

Nshuti banyeshuri nako ntimukiri bo ahari ubu, kera najyaga numva bavuga ngo yabonye ‘humanité’, bashaka kuvuga ko runaka yarangije amashuri yisumbuye, reka ibyo tubireke ubu uzahabwa impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye niba ibizamini warabitsinze neza.

Ndaje ngo tuganireho gato, ndizera ko ntatinze hahise hazamo inkuru za ya Hoteli yo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu iri mu mabara y’umweru, kandi wasanga nawe warumvaga uzajya gufatirayo ‘udu-snap’? Ubu irafunze ntibikiri inkuru.

Igihe kizabisobanura uzagire kwihangana

Mwarakoze cyane kuko mwarangije urugendo rukomeye kandi rufite akamaro gakomeye mu buzima bw’umuntu.

Gusoza amashuri yisumubuye si ibintu byoroshye kuko imibare yavuye mu ibarura rusange ry’Abaturage n’Imiturire ryakozwe mu 2022 yerekana ko Abanyarwanda barenga miliyoni 13, [Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, NISR,  giherutse gutangaza ko ubu abanyarwanda bageze kuri miliyoni 14,1].

Muri bo abazi gusoma no kwandika mu bafite kuva ku myaka 15 y’amavuko bageze kuri 79%, gusa muri abo 22,3% ni bo babashije gusoza amashuri yisumbuye, urumva ko uteye intambwe.

Gusa nubwo urugendo rw’amashuri yisumbuye ururangije, niho ubuzima nyabwo butangiye kwigaragaza. Rimwe na rimwe, iyo urangije amashuri yisumbuye, uba wumva ibintu byose bigiye kugenda neza, wumva uzabona Kaminuza, yo uzayibona niba waratsinze neza ariko reka dutegereze amanota azajye hanze.

Wumva uzabona akazi keza, uvuga uti “Ubu mbonye akazi niyo kaba kampa ibihumbi 100 ku kwezi nakemera.”

Imirimo yo si myinshi cyane ariko igenda iboneka kuko Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda bwagaragaje ko umubare w’ababonye akazi mu mwaka wa 2024 wiyongereyeho abagera kuri 4.7%, bituma igipimo cy’ubushomeri kigabanukaho 2.1% ugereranyije n’umwaka wa 2023.

Mu rubyiruko rufite hagati y’imyaka 16-30 ni ho hagaragara ubushomeri cyane ku gipimo cya 18%.

Rero ubuzima bugenda burushaho kuba bwa nyabwo, buzagenda bukwereka ko atari buri gihe ibintu biba uko twabiteguye. Hari igihe ushobora gutegura kujya muri  kaminuza bikanga, ugashaka akazi ukakabura. Ibyo byose ni ibisanzwe.

Icy’ingenzi ni uko gukomeza kwihangana, ukiyungura ubumenyi kandi ugakurikira inzozi zawe. Kwihangana ni ingenzi kuko buri wese agira umuvuduko we mu buzima. Hari abahita bajya muri kaminuza, abandi bakabanza bakajya mu kazi, abandi bagategereza umwaka.

Ibigare ntibizagushuke

Impeshyi yo yakamejeje izuba riri hanze aha ni imbashabagabo, ubwo kandi ni ko na ‘plot’ z’aho byabereye ari nyinshi, wumvise ibiherutse kubera za Rubavu se? Ni indi nkuru. Gusa ngo ibyumba byarashize, ibinini birinda gusama n’udukingirizo biragurwa cyane.

Hanze aha hari abayagwiriye, ndavuga amafaranga rero wowe ntibizatume ubishinga ngo bajye kurya inyungu zabo wowe ujye kurya igishoro niba ugifite.

Bamwe bajye kurya amagugu y’umuryango ngo ujyane na bo kandi wowe umuryango ari wowe utezeho amakiriro.

Ni ingenzi cyane kwiha intego no kugendera ku nzozi zawe. Nta kintu kibabaza nko kubaho uko abandi bashaka, atari uko wowe wifuza kubaho. Uko ubona ubuzima bwawe, uko wumva inzozi zawe, ni wowe ubizi neza.

Ntibizoroha, ariko ni ngombwa kugira intego. Niba wifuza kuba umukanishi, jya ushaka uko witoza. Niba ushaka kujya mu buvuzi, ukomeze wiyungure ubumenyi. Niba ushaka kuba umwanditsi, tangira wandike buri munsi.

Nta nzozi nto zibaho, nta n’inzozi z’ikirenga zidashoboka.

“Nta kintu kizana ngo abantu bakibone, bagitunge, bakigereho batagikoreye,” Uwo ni Perezida Paul Kagame ubwo tariki ya 4 Nyakanga, 2025 yabazwaga inama yagira urubyiruko, we agasubiza uko, avuga ko ari ”Impanuro naha urubyiruko naziha n’abakuru, twebwe n’abandi babyara urwo rubyiruko.”

Muri iki gihe, ushobora gukora ibintu by’ingirakamaro bikagufasha kwitegura ejo hazaza. Jya witabira ibiganiro cyangwa inama zitangwa mu gace utuyemo. Gisha inama abantu bakuru bafite uburambe.

Hindura uko ukoresha telefone yawe, jya ureba ibintu byagufasha kuruta kwibanda gusa ku bidafite umumaro, yenda byaba bifite umumaro ariko ariya mashusho asigaye yirirwa aherekanywa yo rwose ntacyo yafasha.

Uzirinde inzoga dore ngo zisigaye zibica bigacika hanze aha, ugendere kure ubusambanyi n’itabi.

Ubuzima ntiburambirana iyo ufite intego.

Share This Article
Leave a Comment
  • Byiza cyane inama zawe ni ukuri 100%. Umuntu wize agomba kwerekana itandukaniro ryiza. Urubyiruko dufite rukeneye kwitabwaho byihariye.

Leave a Reply to Mayombo Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *