Wigere uwunsubize! APR yasubije Rayon Sports umwanya wa yo

HABIMANA Sadi
3 Min Read

Nyuma yo gutsinda Police FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona, Rayon Sports yisubije umwanya wa mbere wari umazweho amasaha mbarwa n’ikipe y’Ingabo.

Kuri iki Cyumweru, ni bwo hakomeje imikino y’umunsi wa 27 wa shampiyona y’umupira w’amaguru y’Icyiciro cya mbere. Uwari uhanzwe amaso kandi unafite igisobanuro kinini, ni uwahuje Sports na Police FC kuri Kigali Pelé Stadium.

Saa Moya z’ijoro, ni bwo Nsabimana Céléstin wayoboye umukino, yari awutangije. Amakipe yombi yatangiranye imbaraga, cyane ko buri kipe yashoboraga gutanga ngenzi ya yo igitego.

Uko iminota yicumaga, ni ko umukino wagendaga urushaho kwihuta ari na ko buri kipe yigengensera ngo itabanzwa igitego.

Iminota 45 y’igice cya Mbere, yarangiye nta kipe ibashije kubona mu izamu rya ngenzi ya yo.

Rayon Sports yagarutse mu gice cya Kabiri igaragaza inyota nyinshi yo kubona igitego ndetse iza kukibona ku munota wa 66.

Ishimwe Fiston watsindishije igitego umutwe, ni we wahagurukije Aba-Rayons nyuma y’akazi gakomeye kari kabanje gukorwa na Aziz Bassane.

Bitewe n’igitutu abasore ba Mashami Vincent bahise bashyira kuri Gikundiro, ku munota wa 78, Rukundo Abdou-rahman wa Rayon Sports, yeretswe ikarita ya kabiri y’umuhondo yabyaye itukura nyuma y’ikosa akoreye Kapiteni wa Police FC, Ndizeye Samuel.

Ikipe y’Abashinzwe yisanze ibanjwe igitego, yahise imera nk’iriye Amavubi ariko yibukaga ibitereko yasheshe.

Nyuma y’uko iminota 90 y’umukino irangiye, hakongerwaho iminota itanu, Police FC yashoboraga kubona igitego cyo kwishyura ariko umupira wari utewe na Elijah, abasifuzi bavuga ko utarenze umurongo.

Umukino warangiye amanota atatu atashye mu Nzove bituma isubirana umwanya wa mbere n’amanota 59 mu gihe APR FC ya Kabiri ifite 58.

Henry Msanga wa Police FC yeretswe ikarita itukura nyuma y’umukino, bitewe no gushyamirana n’abari bayoboye umukino.

Undi mukino wabaye, ni uwahuje Muhazi United yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-1. Umukino uzasoza umunsi wa 27 wa shampiyona, ni uzahuza Gorilla FC na Etincelles FC kuri Kigali Pelé Stadium.

Rayon Sports yasubiranye umwanya wa mbere
Ishimwe Fiston nyuma yo guhagurutsa abakunzi ba Rayon Sports, yishimanye na bagenzi be
Police FC byayinaniye guhagarika umuvuduko wa Rayon Sports
Ani Elijah yabuze igitego
Nk’ibisanzwe, Bassane yagoye cyane ba myugariro ba Police FC
Muhazi United yakuye amanota aryoshye i Rubavu
Ushimira Imana muri byose

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment
  • Unlock the future of productivity and creativity with Keys-shop.in — your go-to hub for premium software and AI tools at unbeatable prices. Supercharge your workflow with the latest Windows 11 Pro, Office 2024, and the full Adobe Master Collection 2024. Dive into the AI revolution with ChatGPT Plus (now available cheap and with exclusive lifetime deals), Perplexity, Claude 3, MidJourney, Blackbox AI, ElevenLabs AI voice tools, and more. Get lifetime access to essentials like Google Drive unlimited storage, Busuu lifetime, IPTV subscriptions, Canva Pro, CorelDRAW, Runway ML, Otter. ai, Super Grok, DeepL, VidIQ Boost, Rytr, Leonardo. ai, Jenni AI, Doodly Premium, GPTZero, SciSpace, Paperpal. ai, CursorAI, You. com, Elicit, Replit, GitHub Enterprise, and many others. With instant delivery, genuine licenses, and unbeatable offers, Keys-shop.in helps you save more while unlocking more. Whether you’re a creator, professional, student, or entrepreneur — the smartest tools in the game are just one click away!

  • Erega Abirirwa Bavuga Ati Rayon Sports Irakennye Nibasigeho Abirirwabayisebya Mubabwirebasigeho Kuko Ntanikipe Tutatsinda Ntawagerageje Kwanga Rayon Ngobimurweneza Nawe Urabe Wumva Aba – Rayon Twebwe Urugamba Turikurwana Turaruzi Ubworero Turebwe Nibyacu Ibyabakeba Ntibitureba Harinumwemubakeba Wavuze Ati Police FC Nitsindwa Sinzagaruka Nzamara Umwaka Ntagarutse Kurisitade Ngubwo Baribaduteze Police FC Uwomumwihorere . Gusa Idini Ni Katurika Ikipe Ni Rayon Sports.

  • Abakinnyi Bacu Barimurimudu Urikubonako Fisito Amezeneza Kabange Nawenurundirwego Reyo Rero Nikipeyimana .

  • Rayon Spots Igiyegutegura Umukino Wagicutsi Na Piramide Kugirango Barebeko Bazahangana Mumatsinda Ya CAF Champions League.

  • Rayon Spots Igiyegutegura Umukino Wagicuti Kugirango Barebeko Bazahangana Mumatsinda Ya CAF Champions Leugue

Leave a Reply to Anonymous Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *