Urukiko rwafashe icyemezo ku mugore ukekwaho kuroga umwana agapfa

NSHIMIYIMANA THEOGENE
3 Min Read

Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza, rwategetse ko umugore witwa Julienne wakekwagaho kuroga umwana agapfa afungurwa.

Icyaha bikekwa ko cyabereye mu mudugudu wa Nkombe, mu kagari ka Katarara mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza.

Ubushinjacyaha bwakurikiranye Julienne uri mu kigero cy’imyaka 60, bumurega icyaha cyo kuroga umwana agapfa.

Ubushinjacyaha bwasabaga ko uriya mugore akurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30 kugira ngo iperereza rikomeze bitewe n’uburemere bw’icyaha aregwa.

Julienne imbere y’urukiko aburana ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, yahakanye icyaha aregwa avuga ko nyina w’umwana uvugwa yamushyiriye iwe (Kwa Julienne) arembye, aramwinginga ngo amumuhere umuti.

Julienne arebye uko umwana ameze ngo yanze kumuha umuti, ariko nyina w’umwana akomeza kumwinginga maze uregwa ajya kumwahirira imiti arayinywa hashize akanya arapfa.

Uyu mugore yabwiye urukiko ko asanzwe avura atari nyakwigendera wa mbere yari yigiyeho kuvura, ariko niba bitangiye kujya bimufungisha aramutse afunguwe atazabyongera.

Icyo gihe yasabye ko yafungurwa. Ati “N’ubundi nta mafaranga nacaga abantu, mfunguwe ibyo kuvura nabireka.”

Isesengura ry’ikibazo kigize urubanza ni uko urukiko rubibona

Urukiko ruvuga ko rwasanze mu bugenzacyaha (RIB) se wa nyakwigendera abazwa yaravuze ko, yakekaga ko umwana we yarozwe noneho nyina wa nyakwigendera ajya kwa Julienne gushakayo umuti umurutsa, ariko se wa nyakwigendera atabizi.

Urukiko kandi rusanga Mutwarasibo waho nyakwigendera yaguye abazwa mu bugenzacyaha (RIB) yaravuze ko se na nyina ba nyakwigendera bamuregeye mu kwezi kwa Gatandatu, 2025 ko abana b’abaturanyi bakubise nyakwigendera, maze mutwarasibo ahuza izo mpande zombi, maze abavugwaga ko bakubise nyakwigendera bemera kumuvuza.

Ababyeyi ba nyakwigendera bari mu nzira kumujyana kwa muganga ntibabikora, ahubwo bajya kugura imiti muri farumasi maze mu kwezi kwa Munani umwana araremba cyane.

Urukiko rusanga kuba nyakwigendera yarajyanwe kwa muganga yarembye, nyamara atahuye na Julienne mbere, kandi hari raporo ya muganga usanzwe ukora mu kigo cya Rwanda Forensic Institute (RFI) yakozwe taliki ya 09/09/2025, basuzumye nyakwigendera babona ntiyishwe n’uburozi, ahubwo yarapfuye urupfu rusanzwe.

Bityo hisunzwe ingingo z’amategeko, urukiko rwasanze nta mpamvu zikomeye zihari zituma Julienne akekwaho icyaha cyo kuroga nyakwigendera bikamuviramo gupfa, bityo kuba nta mpamvu zihari zikomeye zituma akekwaho icyaha nta n’impamvu zatuma akurikiranwa afunzwe.

Icyemezo cy’urukiko

Urukiko rwemeje ko nta mpamvu zihari zituma Julienne akekwaho icyaha cyo kuroga, rwemeje ko kuba nta mpamvu zikomeye zihari zituma acyekwaho icyaha nta n’impamvu zihari zatuma akurikiranwaho icyaha, bityo rutegeka ko Julienne wari ufungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana, mu karere ka Nyanza ahita afungurwa, urubanza rukimara gusomwa.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply to vorbelutrioperbir Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *