Ruhango: Umusore w’Imyaka 30 y’amavuko witwa Athanase Nyaminani yishwe n’umuriro w’ikiyorero batwikiraho amakara.
Byabereye mu Mudugudu wa Nyagisozi Akagari ka Mahembe, Umurenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango.
Gitifu w’umurenge wa Byimana, Uwamwiza Jeanne D’Arc yabwiye UMUSEKE ko iyi mpanuka y’umuriro ikimara kuba inzego z’Ibanze zatabaye zisanga Nyaminani Athanase yarangije gupfa.
Uwamwiza avuga ko mugenzi we bari kumwe hejuru y’icyo kiyorero cy’amakara witwa Twagirayezu Léonard we basanze bamujyanye kwa Muganga.
Ati: ”Turakeka ko imbeho yabakubise bigira inama yo kujya hejuru y’icyo kiyorero umuriro urabotsa.”
Gitifu Uwamwiza avuga ko abo bombi bari bafite ikiraka cyo gutwika amakara, no kuyarinda nijoro kugira ngo abajura batayiba.
Yongeyeho ati: ”Twabimenye nka saa mbiri z’ijoro, twasanze biryamiye hejuru ariko umwe yamaze gupfa.”
Uwamwiza avuga ko uyu wakomerekejwe n’umuriro w’amakara bamusuye kwa Muganga i Gitwe basanga arimo guhumeka.
Gitifu avuga ko Nyaminani Athanase yashyinguwe. Yasabye abaturage kwirinda ibikorwa nk’ibi bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.



Success isn’t just about working hard today, it’s about thriving in change. “Sustaining Success in a Changing World: The Power of Adaptability” equips you with actionable strategies to excel, foster resilience, and turn uncertainty into game-changing opportunities. Conquer disruption and lead your career with confidence.
Seize your edge get your copy now: https://www.amazon.com/dp/B0CHKZQJQ9
Hi,
I hope this message finds you well.
I’m reaching out because I have a keen interest in contributing a guest post to your website. As a seasoned writer, I specialize in creating content that drives traffic and captivates readers.
I’d be happy to provide a guest post, tailored specifically to your audience’s interests and needs.
If you’re open to this idea, I can share some topic suggestions that I think would resonate well with your readers.
Looking forward to your response.
Best,
Alice.