Umunyeshuri yakoreye ibizamini bya Leta  mu Bitaro

TUYISHIMIRE RAYMOND
2 Min Read

Adeline Niyonagize, urimo gusoza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, yakoze ibizamini bya Leta mu Bitaro kuko aheruka gukora impanuka, akavunika ukuguru.

Uyu munyeshuri w’imyaka 20 kuri ubu ufite sima ku kuguru, wiga Ubukerarugendo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Mutenderi, yasangishijwe impapuro z’ibizamini bya Leta aho aryamye mu Bitaro Bikuru bya Kibungo.

Amafoto yafashwe n’abageze ku gitanda cy’ibitaro aho yifashishije umusego nk’ameza kugira ngo yandike, agaragara ko ari mu kizamini kandi ari kumwe n’umuri hafi areba uko akora ikizamini nta ntugunda.

Umukozi ushinzwe Uburezi mu Karere  ka Ngoma, Alexandre Tuyishime, yahamije ko abayobozi bashyizeho ingamba zidasanzwe kugira ngo Niyonagize akore ibizamini atekanye nk’abandi.

Ati “Ubwo ibizamini byari byegereje Niyonagize yakoze impanuka bisaba ko ajyanwa mu Bitaro bya Gahinj. Nyuma byaje kwanzurwa ko yoherezwa mu Bitaro Bikuru bya Kibungo kugira ngo tubone uko tumufasha kandi tunakurikirane uko akorera ibizamini hano.”

Mu Karere ka Ngoma, ibizamini bya Leta byatangirijwe muri IPRC Ngoma ari na ho hari santeri y’ibizamini ku rwego rw’Akarere.

Ubuyobozi bwemeje ko Niyonagize yasubije ibibazo nta mbogamizi ahuye na zo, kandi ibyo yasubije birahita bishyikirizwa kuri site imwegereye n’inzego zibishinzwe.

Ku rwego rw’Igihugu, abanyeshuri basaga 255.000 barimo gusoza icyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’amashuri yisumbuye ni bo bakoze ibizamini harimo n’abiga mu mashuri nderabarezi.

Mu Karere ka Ngoma konyine abakandida 6.941 barimo 1.340 bo mu cyiciro cya mbere na 4.128 bo mu cya kabiri, 1.062 bo mu mashuri nderabarezi na 411 biga amasomo adasanzwe yihariye.

Biteganywa ko ibyo bizamini bya Leta bizakorwa kugeza ku ya 18 Nyakanga 2025.

yakoze ikizamini mu mudendezo

IVOMO: IMVAHO NSHYA

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply to Niyomugabo Emmanuel Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *