Umukecuru yagiye kurega ko yafotowe baramufunga

NSHIMIYIMANA THEOGENE
2 Min Read

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana hafungiye umukecuru bikekwa ko yaranduye imyumbati y’uwo abereye mukase, aho bivugwa ko yafashwe amafoto ayirandura, agiye kurega ahita afungwa.

Byabereye mu Mudugudu wa Nyarunyinya, Akagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza.

Amakuru avuga ko uyu mukecuru yahengereye uwo abereye mukase adahari, ajya mu murima w’imyumbati yari imaze igihe gito imeze, arayirandura.

Intandaro ya byose ngo ni umurima se w’uyu muhungu yamuhaye, ariko mukase ntibyamushimisha bigera n’ubwo bajya mu nkiko.

Urukiko rwanzuye ko umurima uherera kuri mukase w’uwo muhungu kuko ari we wasezeranye mu mategeko na se.

Gusa imyanzuro y’urukiko yasohotse uwo muhungu yarahinzemo iyo myumbati ibitarashimishije mukase ahita ayirandagura.

Nyuma y’icyo gikorwa, uwo muhungu yareze mukase mu nteko z’abaturage zari zirimo n’abakozi b’Umurenge wa Busasamana, maze babara buri giti cy’imyumbati cyaranduwe kugira ngo nyirayo ahabwe indishyi.

Habazwe ibiti bisaga 120, bihwanye n’ibihumbi 300 Frw, maze uwo mukecuru ategekwa kubyishyura kuko yakoze igikorwa kitari gikwiye.

Uwo mukecuru yanze kubahiriza ibyo yasabwe, maze uwo muhungu abereye mukase ajya gutanga ikirego muri RIB.

Amakuru avuga ko uwo mukecuru, bukeye, yagiye kurandura ibindi biti by’imyumbati 26, umwe mu baturage amufata amafoto n’amashusho yifashishije telefone.

Uwo mukecuru nawe yahise ajya gutanga ikirego muri RIB avuga ko bamufotoye batabifitiye uburenganzira, maze RIB isanga yaregewe ko yaranduye imyumbati y’abandi, bituma afungwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye UMUSEKE ko uwo mukecuru w’imyaka 64 afunzwe akekwaho kurandura imyumbati y’undi.

Yavuze ko uwo mukecuru aregwa kurandura ibiti by’imyumbati 126 bitewe n’amakimbirane, kandi ko RIB yatangiye kubikurikirana.

UMUSEKE wamenye ko umugabo w’uwaranduye imyumbati yihutiye kwegera umwana we, amuha ibihumbi 300Frw, bikorerwa imbere ya noteri kugira ngo habe ubwumvikane uwo mukecuru afungurwe.

Polisi irasaba abaturage kwirinda amakimbirane, kuko nta nyungu abamo, ahubwo ateza umwiryane mu baturage, akadindiza iterambere, kandi akaba icyaha gihanwa n’amategeko.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article
Leave a Comment
  • None ko urukiko rwakijije ko umurima ari uw’umukecuru, baramufunga bakamuca amafaranga y’iki ko yaranduye imyumbati y’abamuvogerera ubutaka yahawe n’urukiko?

Leave a Reply to Bite se kandi Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *