Nyamasheke: Umuhanda umaze igihe warahagaritse ubuhahirane bw’imirenge itatu n’akarere ka Rusizi muri uku kwezi k’Ukwakira 2025 haratangira ibikorwa byo kuwushyiramo laterite, hanubakwa ibiraro, imiyoboro y’amazi ndetse ushyirweho amatara yo kuwucanira.
Ni umuhanda uhuza imirenge ya Bushenge, Shangi na Nyabitekeri w’ibirometero 23.
Bamwe mu baturage bawukoresha bamaze kubona imashini zo kuwubaka ziwugezemo bariruhutsa barengwa n’ibyishimo, abaganirije UMUSEKE bavuze imbamutima zabo.
Segatare Pascal ni umuturage wo mu murenge wa Shangi, yavuze ko batoroherwaga no guhahirana n’ibindi bice by’igihugu ko uyu muhanda niwuzura uzazamura iterambere ryabo, cyane ko bari bafite inyota yo kwiteza imbere bakazitirwa n’uko nta muhanda bafite.
Ati “Twishimiye iki gikorwa Leta itugejejeho cyo kutwubakira umuhanda, bigeye kutworohera mu buryo bwo gutwara abantu n’ibintu bwari bumaze guhagarara, ntabwo byatworoheraga guhahirana n’abaturanyi b’i Rusizi n’ahandi. Umuhanda numara kuzura bizazamura iterambere ry’umurenge wacu, natwe twiteguye kuwubyaza umusaruro.”
Shyirambere Marcel ni umuturage wo mu kagari ka Kigabiro Umurenge wa Nyabitekeri, yavuze ko inzira imwe rukumbi bifashishaga mu bwikorezi ndetse no mu buhahirane bw’imirenge n’utundi turere itari iboroheye ari iyo kunyura mu mazi.
Ati “Twari turi mu bwigunge dusigaranye inzira imwe yatugoraga y’amazi, twayikoreshaga mu rugendo tujya i Rusizi. Tweza kawa nyinshi n’indi myaka, kuba laterite igiye gushyirwamo bizatworohera mu buhahirane.”
Aba baturage bakomeza bashimira ubuyobozi mu nzego zose zihora zibagezaho iterambere rya buri munsi.
Kubera umuhanda mubi utari nyabagendwa, nta modoka itwara abagenzi yageraga muri iyi mirenge, umuturage wamaze kubona amafaranga arimuka akajya gutura ahari ibikorwaremezo bigasubiza inyuma iterambere y’iyi mirenge.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bwatangarije UMUSEKE ko ku bufatanye bw’akarere n’ikigo cy’ihugu gishinzwe ubwikorezi (RTDA) uyu muhanda ibikorwa byo gushyiramo laterite no kubaka ibiraro n’imiyoboro y’amazi n’amatara yo kuwucanira bitangirana n’ukwezi k’Ukwakira 2025.
Mupenzi Narcisse ni umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, ati “Amasezerano yamaze gukorwa, abaturage batangiye kubona ibikoresho byahageze twizeye ko ugiye gutangira gukorwa muri uku kwezi kwa cumi ku bufatanye na RTDA uzashyirwamo laterite, hazakorwa ibiraro n’imiyoboro y’amazi, tuzawushyiraho n’amatara yo kwucanira.”
Uyu muyobozi w’akarere ka Nyamasheke yakomeje asaba abaturage gutekereza uburyo bwo kuwubyaza umusaruro no kuwubungabunga.
Ati “Abaturage turabasaba kubifata nk’amahirwe, bazawubyaze umusaruro no gutekereza kuwubungabunga igihe uzaba umaze gukorwa.”
Akarere ka Nyamasheke gafite imihanda yo ku rwego rw’igihugu irimo uwa Kivu Belt, uwa Nyamagabe uca muri Nyungwe ugera mu karere ka Rusizi, uwa Ntendezi-Mwezi-Nyakabuye ifite ibilometero 82.
Hari n’imihanda y’akarere iba mu byiciro bibiri, iyo mu kiciro cya mbere ikorwa n’akarere ifite ibilometero 160 naho iyo mu cyiciro cya kabiri y’ibilometero 409 hari n’utundi duhanda duto duhuza imidugudu n’imirenge dufite ibilometero 776.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ NYAMASHEKE



Gusa Uyumuhanda Uzahindura Imibereho Kubuzima Bwabaturange Kuko Bazashobora Kuwubyaza Umusaruro .