UPDATE: Umugore uvugwaho kwica abana be yagaragaje “ibimenyetso biteye inkeke”

Ange Eric Hatangimana
3 Min Read

UPDATES: Mu Karere ka Rulindo hakomeje iperereza ku bikorwa by’umugore uvugwaho kwica abana be batatu. Abaturanyi be bavuga ko yari yarahinduye imyitwarire, aho ngo yari atakijya mu kazi ko gshaka ibitunga umuryango, ndetse ngo ntabwo yari agikaraba.

Umwe mu baturage avuga ko uyu mugore witwa Mukashyaka Sandrine, ngo yashatse umugabo barananiranwa ajya kuruhira iwabo afite abana babiri, nyuma uwo mugabo we akahamusanga aza kumutera inda ya gatatu.

Ati “Mu bigaragara twabonaga ameze nk’umurwayi wo mu mutwe kuko hari abantu bamufashaga bamuha amafaranga arayatwika n’imyenda arayitwika.”

Uwamahoro Agnes yabwiye BTN TV, ati “Afite inda ya gatatu nibwo twatangiye kubona ko Mukashyaka yahindutse, tukabona mu mutwe we ntakora neza, inzego zikajya zimwegera nk’Abanyabuzima, inzego zose zirabizi….”

Kugeza ubu ntabwo uriya mugore yasobanuye urupfu rw’abana be, cyakora ngo yabwiye abaturanyi be ko azabibwira ubuyobozi.

Mu butumwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masoro, KABAYIZA Alcade yahaye UMUSEKE, yagize ati “Mukashyaka Sandrine yari yaritandukanije n’umugabo we babanaga ku buryo bw’ubwumvikane, aza gutura mu nzu y’iwabo (na bo bitabye İmana kera),  yabanaga n’abana be gusa.

Gusa ubona asa n’ufite ikibazo cy’ihungabana, kuko twamusanze muri iyo nzu ari kumwe na ba Nyakwigendera. Ntacyo aravuga kuri uru rupfu, RİB iracyari mu iperereza.”

 

INKURU YABANJE: Umugore wo mu karere ka Rulindo, aravugwaho kwica abana be batatu, bamwe mu baturanyi be bavuga ko yari yaragaragaje ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe.

Byabereye mu murenge wa Masoro, umudugudu Mutagata aho umugore witwa Mukashyaka Sandrine bivugwa ko yishe abana be batatu nk’uko BTN TV ibivuga.

Umwe mu baturanyi be avuga ko umukuru muri abo bana yari afite imyaka 8, undi ngo yari mu kigero cy’imyaka ine, umuto yari afite nk’umwaka umwe n’igice.

Ati “Byari bimaze igihe tubona afite uburwayi bwo mu mutwe twarabimenyesheje inzego z’ibanze zibizi, iz’akagari, iz’umurenge zibizi.”

Uyu muturage avuga ko uyu mugore yahabwaga ubufasha, ariko akakira ubw’abantu yiyumvamo abo atiyumvamo ubufasha bwabo akabwanga.

Mayor wa Rulindo, MUKANYIRIGIRA Judith twamuhamagaye tumubaza iby’aya makuru yumvise ko ari Umunyamakuru ahita akupa telefoni.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masoro, KABAYIZA Alcade yabwiye UMUSEKE ko bari aho biriya byabereye, ndetse n’abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ko bataramenya icyateye “uriya mugore kwihekura”, bakiri mu iperereza.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply to Seventy Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *