Umugabo yakubiswe n’inkuba aryamye n’umugore we

MUHIRE DONATIEN
3 Min Read

*I Musanze naho inkuba yakubise umugore ari mu nzu yonsa umwana we

Rusizi: Umugabo yapfuye nyuma yo gukubitwa n’inkuba aryamanye n’umugore we, byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa mbere tariki ya 11 Kanama 2025.

Ibi byabereye mu mugudu wa Kabayego, kagari ka Karangiro, umurene wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi. Uwakubiswe n’inkuba yitwa Nzeyimana Jean Damascene ari mu kigero cy’imyaka 29 y’amavuko.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakarenzo, Dushimimana Jean Baptiste yabwiye UMUSEKE ko ibyo byago byabaye mu ijoro hagwa imvura nyinshi irimo n’umuyaga.

Uwakubiswe n’inkuba yajyanywe kwa Muganga agerayo yashizemo umwuka.

Ati “Twaraye tugize ibyago umuturage witwa Nzeyimana Jean Damascene yakubiswe n’inkuba saa saba z’ijoro ubwo hagwaga imvura nyinshi.”

Dushimimana avuga ko umuryango wa nyakwigendera nta mikoro ufite agamba gufashwa.

Uyu muyobozi yasabye abatuye umurenge wa Nyakarenzo kubahiriza amababwiriza atangwa n’ubuyobozi yo kugabanya ibyago byo kwibasirwa n’inkuba.

Ati “Ubutumwa tugenera abaturage b’umurenge wa Nyakarenzo ni uko twese tugomba gukurikiza amabwiriza ya MINEMA yo kwirinda no gukumira ibyago byatuma inkuba zitwibasira, birimo kutavugira kuri telefoni imvura iri kugwa no gucomora ibyuma bicometse ku muriro.”

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku kigo nderabuzima cya Nyakarenzo, inzego zirimo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) zatanze uburenganzira umuryango wa nyakwigendera wahise uhabwa umurambo ngo hategurwe uburyo bwo kuwushyingura.

Amakuru UMUSEKE ufite ni uko mu karere ka Musanze, umugore witwa Mushakimana Debora w’imyaka 25, na we yakubiswe n’inkuba iramwica ubwo yonsaga umwana yicaye iwe mu ruganiriro.

Byabereye mu Mudugudu wa Kanyabirayi, Akagari ka Cyabagarura, Umurenge wa Musanze, mu Karere ka Musanze ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 9 Kanama, 2025 mu mvura  yaguye muri ako gace.

Inama z’impuguke

Mathieu MBATI MUGUNGA, Senior Forecast (Umukozi ushinzwe Iteganyagihe) mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (METEO RWANDA), yemeza ko bishoboka cyane ko inkuba ikubita umuntu ari mu nzu.

Avuga ko ibyo bishoboka igihe umuntu ari hafi y’ibikoresho bikurura amashanyarazi, igihe inzu itarimo uburyo bwo kuyobora inkuba no kuba hafi y’ibirahuri cyangwa amadirishya y’ibyuma.

Agira ati “Icyo wakora kugira ngo wirinde, ni ukudakoresha ibikoresho by’amashanyarazi igihe imvura irimo inkuba iri kugwa.”

MUGUNGA kandi asaba abantu kwirinda gukaraba, cyangwa gukoresha amazi igihe imvura iri kugwa, ikindi ni ukwirinda gukorakora ku madirishya, amapuleti n’ibirahuri.

Abantu banasabwa kwirinda gukoresha telefone zikoresha Internet mu gihe imvura irimo kugwa.

Mu magambo make Mathieu MBATI MUGUNGA ati “Inkuba ishobora gukubita umuntu uri mu nzu igihe iyo nzu idafunze neza, cyangwa umuntu ari hafi y’ibintu inkuba ishobora kunyuramo, nk’amazi, ibyuma, umuriro w’amashanyarazi, cyangwa telefone ifite umugozi.”

MUHIRE Donatien
UMUSEKE. RW/RUSIZI.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply to Seventy Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *