Umugabo aravugwaho kwica umugore we

Ange Eric Hatangimana
2 Min Read

Mu murenge wa Gashora, mu karere ka Bugesera haravugwa umugabo ukekwaho kwica umugore we, akajya ku buyobozi yemera icyo cyaha.

Umwe mu mboni z’UMUSEKE uri mu karere ka Bugesera yadutangarije ko byabaye kuri uyu wa Kane tariki 28 Kanama, 2025 mu kagari ka Ramiro, mu mudugudu wa Gihaname.

Yatubwiye ko uriya mugabo ashagawe n’abaturage, yijyanye ku biro by’Umurenge ahobera ibendera ry’igihugu, inzego z’umutekano ziramufata, afungirwa kuri Polisi yo kuri uwo murenge wa Gashora.

UMULISA Marie Claire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora yatangarije UMUSEKE ko biriya byabaye, ko amakuru y’urupfu rw’uriya mugore bayamenye, ndetse hatangiye iperereza.

Nyakwigendera yitwa Mukabantuye Immaculee w’imyaka 36, naho umugabo we wijyanye mu buyobozi avuga ko yamwishe yitwa Nsingizimana Jean Pierre w’imyaka 40 y’amavuko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora yavuze ko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza kuri ruriya rupfu, gusa bivugwa ko umugabo yicishije ishoka umugore we.

Yagize ati “Icyateye urupfu, biba bigikurikiranwa ubu iperereza ryatangiye. Umugabo yagejejwe mu nzego zibikurikirana.”

Umuyobozi avuga ko igikorwa cy’ibi nk’iki kigaragaza ko mu muryango harimo icyuho, abantu bagombwa kwigishwa ko icyo bapfa cyose nta mpamvu yo kwambura mugenzi we ubuzima.

Ati “Ikigomba gukorwa ni ukwigisha abantu ko icyo baba bapfa cyose ntabwo umuntu akwiye kugera ku rwego rwo kwambura undi ubuzima. Ni ugufatanya ubukangurambaga binyuze muri gahunda zashyizweho, nk’umugoroba w’umuryango, inteko z’abaturage, hari uburyo bwashyizweho ibibazo byakemukiramo abantu baganirijwe.”

Umuturage wahaye amakuru UMUSEKE yavuze ko bivugwa ko “amakimbirane muri uriya muryango ashingiye ku gucana inyuma kw’abashakanye”.

UMULISA Marie Claire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora avuga ko nyakwigendera yari afitanye abana batatu n’umugabo we.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment
  • Ibintu Biriguteza Impfu Zahato Nahato Namakimbirane Ashingiye Kubintubitandukanye Cyanecyane Ni Amakimbirane Ashingiye Kuribibikurikira
    – Amakimbirane Ashingiyekumutungo
    – Amakimbirane Ashingiye Mugucaninyuma Kwabashakanye
    – Amakimbirane Ashingiye Kubusinzi
    Gose Inama Nagira Abagabo Hokugirango Hazemo Ibintubyoguteza Urupfu Ryamurukiko Wake Gatanya Ariko Umwe Atishe Undi .

Leave a Reply to HUNGURIMANA Donatien Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *