Kigali: Uganda yahawe miliyoni $150 zo guteza imbere abikorera

NDEKEZI Johnson
3 Min Read

Guverinoma ya Uganda na Banki y’Abarabu Ishinzwe Iterambere ry’Ubukungu muri Afurika, (BADEA) basinye amasezerano y’inguzanyo yo guha iki Gihugu agera kuri miliyoni 150 mu Madorali ya Amerika , arenga miliyari 537 mu Mashilingi ya Uganda, agamije guteza imbere urwego rw’abikorera no kongerera imbaraga iterambere ry’ubukungu.

Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 31 Nyakanga 2025, i Kigali mu Rwanda, nka kimwe mu bigize Inama Rusange ya Banki Nyafurika y’Ubucuruzi n’Iterambere, TDB Group, yahuriranye no kwizihiza imyaka 40 imaze ishyigikira ibikorwa byo gutera inkunga ibihugu byo muri Afurika.

Inama ya TDB iteraniye i Kigali, yahurije hamwe abasaga 300 barimo abashoramari, abanyapolitiki n’abandi bari mu nzego zifata ibyemezo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo.

Aya masezerano akaba yarasinywe na Abdullah ALMUSABEEH, Perezida wa BADEA, na Matia Kasaija, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi wa Uganda.

Muri aya mafaranga agera kuri miliyoni 100 z’Amadorali ya Amerika, azacishwa muri gahunda y’inguzanyo za BADEA zishyigikira abikorera, cyane abakora mu nzego zirimo gutunganya umusaruro w’ubuhinzi , ibikorwa remezo, inganda, ubuvuzi n’uburezi.

Izindi miliyoni $50 z’amadolari, zizaturuka muri gahunda ya Banki y’Abarabu Ishinzwe Iterambere ry’Ubukungu muri Afurika yo gushyigikira inzego za Leta , mu gufasha ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse bikora mu buhinzi, gutunganya umusaruro, inganda, ibikorwa remezo mu burezi n’ubuvuzi.

Byasobanuwe ko aya mafaranga ajyanye n’icyerekezo cya Banki y’Abarabu Ishinzwe Iterambere ry’Ubukungu muri Afurika gishingiye kuri gahunda y’igihe kirekire yiswe “BADEA 2030”.

Iyi ishyira imbere guteza imbere ibikorwa remezo, guteza imbere abikorera, gutera inkunga ubucuruzi, gufasha imishinga mito n’iciriritse, ku kuzamura iterambere ry’ubukungu muri Afurika.

Dr. Patricia Adongo Ojangole, Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Iterambere ya Uganda, yashimye Guverinoma ya Uganda na BADEA ku bw’ubwitange mu guteza imbere ubukungu budaheza.

Yagize ati “Dutewe ishema no gukorana na Guverinoma ya Uganda na BADEA mu gushyigikira urwego rw’abikorera binyuze mu ishoramari ryateguwe neza.”

Abdullah ALMUSABEEH, Perezida w’iyi Banki yagize ati ” Amasezerano y’inguzanyo twashyizeho umukono uyu munsi na Guverinoma ya Uganda ni urugero rwiza rugaragaza uko ibihugu bishobora gukoresha neza uburyo butandukanye mu guteza imbere urwego rw’abikorera no gushyigikira intego z’igihugu z’iterambere.”

Minisitiri Matia Kasaija ushinzwe Imari n’Igenamigambi muri Uganda yavuze ko, nka Uganda bishimira umubano ukomeye bafitanye na Banki y’Abarabu Ishinzwe Iterambere ry’Ubukungu muri Afurika.

Ati “Ubufatanye bwacu na BADEA bwagiye buzamuka buri mwaka. Nubwo twakoranaga cyane mu bikorwa remezo bya Leta, uyu munsi turatangira kugana mu rwego rw’abikorera.”

Yavuze ko impande zombi ziteguye gukorana mu iterambere ridaheza.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment
  • Your blog is a constant source of inspiration for me. Your passion for your subject matter shines through in every post, and it’s clear that you genuinely care about making a positive impact on your readers.

Leave a Reply to Temp mail Plus Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *