Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi, yavuze ko uregwa kubwira uwarokotse Jenoside ko ‘ko buri mwaka yica umututsi’, yarekuwe by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje mbere y’uko hafatwa icyemezo gikurikije amategeko.
Mu Kiganiro cyihariye yahaye UMUSEKE yagize ati “Yategetswe kujya yitaba buri wa gatanu wa nyuma w’icyumweru.”
Yakomeje agira ati”Amategeko ateganya ko uregwa ashobora gukurikiranwa afunzwe cyangwa adafunzwe hari ibigomba gukorwa mbere yo gufata umwanzuro kuri dosiye. Ubushinjacyaha buzakomeza bukore iperereza rya bwo, icyemezo kizafatwa kizamenyeshwa impande zombi.”
Uwo bikekwa ko yabwiwe amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ukekwa ko yayavuze bose bari abacuruzi b’imyenda mu mujyi wa Nyanza.
Uwaregwaga kubwira uwarokotse Jenoside ‘ko buri mwaka yica umututsi ‘ yarekuwe
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza



ARIKO BURIYA LETA YAKUYEHO IGIHANO CYO GUPFA YASHAKAGA GUHA ABACAMANZA AKAZI GUSA CG YUNGUKIRA MU BUCUCIKE MU MAGEREZA ?