U Rwanda rwagaragaje aho ruhagaze ku bitero bya Israel muri Qatar

NDEKEZI Johnson
2 Min Read

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye bidasubirwaho ibitero Isiraheli yagabye i Doha, muri Qatar, ku wa 9 Nzeri 2025, ihumuriza Leta ya Qatar kubera urupfu rw’abakozi bayo ndetse n’imiryango yabuze ababo.

Mu itangazo ryo ku wa 11 Nzeri 2025, Guverinoma y’u Rwanda yashimangiye ko kurenga ku bushake ku mahame shingiro y’imibanire y’ibihugu biteza akaga kandi bihangayikisha.

U Rwanda rwagaragaje ko ibyo bikorwa biganisha Isi mu “miyoborere y’akajagari” itigeze ibaho mu bihe byabanje.

Rwavuze ko ubwiyongere bw’imirwano butagira ubusobanuro, kandi Umuryango Mpuzamahanga usa n’uwishimiye ko byakomeza bitamaganwe.

Ruti:” Uburyarya no kutita ku nshingano bigaragara mu bihe nk’ibi cyane cyane ku ruhande rw’abanyembaraga, bituma Isi ikomeza kuzahazwa n’akaduruvayo no kubura amajyo.”

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko Qatar yagabweho ibitero mu gihe ikomeje gutanga umusanzu w’indashyikirwa mu guhuza impande zishyamiranye mu makimbirane yo mu Burasirazuba bwo Hagati na Afurika.

Ibyo bikorwa bya Qatar, u Rwanda ruvuga ko bikwiriye gushimirwa ku rwego mpuzamahanga no kuzirikanwa.

Ruti:” Guverinoma y’u Rwanda yifatanyije na Leta ya Qatar muri ibi bihe bigoye kandi igasaba ko hahoshwa ayo makimbirane ari mu Karere mu buryo bugendera ku mahame, bwihuse kandi bufite umurongo.”

Minisitiri w’Intebe wa Qatar, Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al Thani, yagaragaje ko hakwiye igisubizo gihuriweho ku bitero bya Isiraheli i Doha.

Yagize ati: “Hari ugusubiza kuzaturuka mu Karere. Uko gusubiza kurimo kuganirwaho n’abafatanyabikorwa bose mu Karere. Twiteze kubonamo ikintu gisobanutse gihagarika Isiraheli gukomeza kudushotora.”

Yashinje Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, kuyobora Akarere kose mu kaduruvayo.

Isiraheli yarashe kuri Doha ku wa Kabiri, tariki ya 9 Nzeri, ubwo abayobozi ba Hamas baganiraga ku busabe bwo guhagarika imirwano nk’uko byasabwe na Perezida wa USA.

Ibyo bitero byahitanye abantu 7, ariko Hamas ivuga ko abayobozi bayo barokotse, naho Qatar ikavuga ko abashinzwe umutekano babiri baguye muri icyo gitero cyamaganywe n’Isi yose.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply to Emmanuel NTAKIRUTIMANA Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *