Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, na Péter Szijjártó, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Hongriya, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere siporo.
Ni amasezerano yashyiriweho umukono muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mbere y’Inama ya 80 LONU.
Aya yasinywe hagati y’ibihugu byombi bisanzwe bifatanya mu dipolomasi, imicungire y’amazi, uburezi n’ishoramari.
Hari kandi amasezerano ku mahugurwa y’ingufu za nucléaire zitangiza, kuvugurura no kwagura urugomero rwa Karenge n’andi.
Aya masezerano y’ubufatanye muri siporo aje nyuma y’uruzinduko Minisitiri Nduhungirehe yagiriye muri Hongiriya ku ya 12 Gicurasi 2025.
Ni uruzinduko rwakurikiye izirimo urw’abayobozi ba Hongiriya bagiriye mu Rwanda, harimo Perezida Katalin Novák mu 2023 na Minisitiri Péter Szijjártó mu 2021.
Mu bayobozi baturutse mu Rwanda, harimo Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire witabiriye gutangiza irushanwa ’Tour de Hongrie’.
U Rwanda rusanzwe rufite ambasade i Budapest mu Murwa Mukuru wa Hongiriya, yashinzwe mu Ukuboza 2023.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW



Otomatik kapı sistemlerinde hem ürün hem de montaj hizmeti sunan firmalar çok az. Uzmandoor’un bu konuda profesyonel bir yaklaşımı olduğunu içeriklerden bile anlıyorum.