U Rwanda na Congo bemeranyije igihe cyo gusinya amasezerano

TUYISHIMIRE RAYMOND
3 Min Read

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bemeranyije igihe ba Minisitiri b’ububanyi n’Amahanga , bazasinyira amasezerano y’amahoro agamije  gushyira iherezo ku bibazo bimaze igihe hagati y’impande zombi.

Hashize iminsi itatu iWashington  hari ibiganiro byagizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri ibi biganiro, ku ruhande rw’u Rwanda, rwari ruhagarariwe na Ambasaseri w’iki gihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana.

Byari byavuzwe ko kuwa 15 Kamena ari bwo hashyirwaho umukono ku masezerano hagati y’impande zombi, bigakorerwa i Washington muri White House. Icyakora ntibyakozwe ku bwo kudahuza ku ngingo zimwe na zimwe.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga,  Marco Rubio, ku rubuga rwa X,  yatangaje ko yishimiye kuba muri ibi biganiro byahuje impande zombi, ahishura itariki   ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bazashyira umukono ku masezerano.

Yagize ati “Nishimiye kuba mu biganiro by’amahoro by’iyi minsi itatu byanatumye itsinda ry’uRwada na DRC bazasinyana amasezerano y’amahoro.”

Yakomeje ati “ Mu cyumweru gitaha tariki ya 27 Kamena , dutegereje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’uRwanda na DRC baza gusinyana amasezerano . Twese hamwe dutegereje kugera  ku mahoro arambye  no gukomera kw’akarere .”

Umujyana mu biro bya Perezida, Allison Hooker  nawe kuri X yashimangiye ko DRC n’uRwanda bazasinyana amassezrano y’amahoro nyuma y’iminsi itatu hari ibiganiro.

Ati “Nyuma y’iminsi itatu y’ibiganiro by’amahoro, nagize amahirwe yo guhagararira aya masezarano hagati y’uRwanda na DRC.”

Allison avuga ko muri  ibi biganiro byabaye muri iki cyumweru kandi  bije bikurikiwe n’amasezerano yasinywe kuwa 25 Mata uyu mwaka.

Ati “ Dutegereje ko ba Minisisitiri bazasinya amasezerano y’amahoro iWashington kuwa 27 Kamena kandi azashyirwa mu bikorwa.”

Urugendo ruganisha kuri aya masezerano, rukubiyemo ibintu byinshi bigomba kubanza gukorwa mbere y’uko ashyirwaho umukono.

Muri byo, harimo ko RDC igomba kubanza gukemura ibibazo by’umutekano bibangamiye u Rwanda, by’umwihariko ikibazo cya FDLR.

Amerika kandi yasabye ko u Rwanda guhagarika ubufasha ivuga ko ruha M23, nubwo rwakomeje kubihakana inshuro nyinshi.

Ku rundi ruhande, RDC isabwa gukora amavugurura y’imbere mu gihugu agena uburyo umutungo usaranganywa kugera ku turere.

Ibi binajyana kandi no gukora amavugurura mu miyoborere ajyanye no kwegereza ubuyobozi abaturage.

Kuyashyiraho umukono nibirangira, Amerika na yo izasinyana n’ibihugu byombi ajyanye n’ubukungu.

Hameranyijwe ku ngingo zizashyirwaho umukono

 UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment
  • Ibi ni uguta igihe, nta byo Congo izajyamo, ejo muzumva izanye ibindi kuko yo ntiyifuza ko intambara ihagarara, izakomeza iteze intambara kugirango hatagira ikizima gikorwa.
    Ababyizera ni abatazi Congo n’abanye Congo.

  • DRC yo irikwikina gusa ni senye f d l cg iduhe bariya bakoze joneside baze baryozwe ibyo bakoze kuko niba umuturanyi afite umwanzi ntamuguhe ubwo nawe aba ari umwanzi gusa congo niyubake igihugu yemere nibyurwanda rubasaba yo kuruma ruma kisekedi mandaye izavugwaho amateka kuko mugihugu hakorerwa ivangura nabavuga ikinyarwanda kdi twe abanye congo baba hano mu RWANDA ntakibazo basomyi namahoro?

Leave a Reply to Mparambo Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *