U Rwanda mu myaka itanu iri imbere – Umunyarwanda azaba yinjiza miliyoni 2Frw

NDEKEZI Johnson
6 Min Read

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yabwiye abagize imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ko intego ya Guverinoma ye ari uko, kugeza mu mwaka wa 2029, Umunyarwanda azajya yinjiza amadorari y’Amerika 1,360, ayegereye miliyoni ebyiri z’u Rwanda.

Ku gicamunsi cyo ku wa 12 Kanama 2025, Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko gahunda ya Guverinoma ya 2024/29, izwi nka NST2.

Ni gahunda ikubiyemo ibikorwa bya Guverinoma y’u Rwanda, bigamije kwihutisha iterambere ry’ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere mu myaka itanu.

Iyi gahunda ikora ku nzego zose z’ubuzima bw’igihugu, ishingiye kuri manda y’imyaka 5 ya Perezida Paul Kagame yatangiye umwaka ushize.

Minisitiri w’Intebe mushya yagaragaje ko u Rwanda ruzateza imbere inzego z’ingenzi z’ubukungu hagamijwe kuzamura imibereho y’abaturage.

Ni inzego zirimo ubuhinzi n’ubworozi, inganda, ubukerarugendo, kongerera agaciro ibikomoka imbere mu gihugu, ibikorwaremezo n’izindi, byose bigamije gufasha umuturage kuzamuka mu bukungu.

Dr Nsengiyumva yabwiye abasenateri n’abadepite ko mu myaka itanu ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku mpuzandengo ya 9,3%.

Ibi bizatuma umusaruro umuturage yinjiza uva ku mpuzandengo y’Amadorali ya Amerika 1.040 mu mwaka wa 2023 agere kuri $1360 mu mwaka 2029.

Yashimangiye ko ibi bizashoboka ari uko urwego rw’ubuhinzi rutejwe imbere, cyane hifashishijwe ubuhanga bwo kuhira imyaka.

Yagaragaje ko ubuso bwuhirwa buzava kuri hegitari ibihumbi 71 nk’uko bimeze ubu, bugere kuri hegitari ibihumbi 130.

Gahunda yo kuhira imyaka izashyirwamo ingufu

Dr Nsengiyumva yavuze ko hazongerwa ingano y’ifumbire mvaruganda ikoreshwa ubu, ndetse abashaka gushora imari mu buhinzi boroherezwe kubona inguzanyo.

Leta izakora ibishoboka byose kugira ngo inguzanyo zishorwa mu buhinzi zigere ku rugero rwa 10% by’inguzanyo zose zitangwa n’ibigo by’imari, ugereranyije na 6% biriho ubu.

Biteganywa kandi ko ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizatezwa imbere, umusaruro ubukomokaho ukaziyongera ku rugero rwa 50%.

Dr Nsengiyumva yatangaje kandi ko umusaruro ukomoka mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro witezweho gufasha izamuka ry’ubukungu bw’igihugu, aho uzagera kuri miliyari ebyiri z’amadolari y’Amerika muri 2029.

Amabuye azacukurwa kinyamwuga kandi yongererwe agaciro mbere yo koherezwa mu mahanga.

Ni mu gihe urwego rw’ubukerarugendo rwitezweho kuzamuka rukava kuri miliyoni 620 z’amadolari rwinjiza ubu rukagera kuri miliyari y’amadolari mu mwaka wa 2029.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko hazitabwa cyane ku guteza imbere ibikorwa by’ubukerarugendo bishingiye ku nama igihugu cyakira, ndetse no guhugura benshi bakora mu rwego rw’ubukerarugendo.

Dr Nsengiyumva yavuze ko hazongerwa inyubako zagenewe imikino hamwe n’ibindi bikorwa remezo bya siporo, kugira ngo urwego rwa siporo rushyirwe mu byinjiriza igihugu.

Mu nzego zizitabwaho cyane harimo urwego rw’ingufu za nikeleyeri, ariko zigamije gukoreshwa mu mugambi utari uwa gisirikare, ahubwo nko mu buvuzi no kongera ingufu.

Urwego rw’Ubukerarugendo ruzinjiriza igihugu agatubutse

Guverinoma ya Nsengiyumva mu myaka itanu iri imbere yasezeranyije guhanga imirimo isaga miliyoni n’ibihumbi 200. Nibura buri mwaka, hahangwa imirimo mishya itari munsi y’ibihumbi 250.

Yavuze ko ibyiciro by’imibereho myiza birimo uburezi, ubuzima n’ibindi bizakomeza gutezwa imbere ndetse bigere ku bipimo Igihugu cyifuza.

Ibi kandi ngo bizajyanishwa no gushyira imbaraga muri gahunda za Leta zo gukura abaturage mu bukene.

Mu nkingi y’Imiyoborere, Guverinoma izashyira imbaraga mu kugabanya nibura kimwe cya kabiri cy’ibirarane by’imanza ziri mu nkiko ndetse imitangire ya serivisi nziza ku baturage igere ku gipimo kiri hejuru ya 90%.

Dr Nsengiyumva yavuze ko hazarushaho kunoza imibanire y’u Rwanda n’ibindi bihugu, harimo no gukomeza kubungabunga umutekano n’ubusugire bw’igihugu.

Iyi Guverinoma yiyemeje gushora imari mu bikorwa bigamije kugabanya imyuka yangiza ikirere, aho gahunda zose ziteganywa zigomba gushyira imbere kubungabunga ibidukikije.

Biteganyijwe ko mu 2029 urwego rwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange ruzashingira cyane ku modoka zikoresha ingufu z’amashanyarazi.

Ati: “Hazatezwa imbere itwarwa ry’abantu n’ibintu hifashishijwe ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, ari byo bitangiza ibidukikije.”

Dr Nsengiyumva yavuze ko hazubakwa imihanda yo ku rwego rw’igihugu n’imigenderanire hagamijwe kunoza uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu.

Ati “Hazubakwa hanasanwe ibilometero birenga 300 by’imihanda ku rwego rw’igihugu, byongeye kandi ibilometero birenga 500 by’imihanda y’imigenderano bizakorwa mu rwego rwo korohereza abahinzi n’aborozi kugeza umusaruro n’ibindi bicuruzwa ku masoko.”

Dr Nsengiyumva yavuze ko u Rwanda ruteganya ko ibyerekezo bya RwandAir biziyongera, naho umubare w’abagenzi bakazikuba kabiri kugeza mu 2029.

Ati: “Mu rwego rwo gukomeza korohereza abohereza ibicuruzwa mu mahanga, biteganyijwe ko RwandAir izongera ingano y’imizigo itwara.”

Biteganyijwe ko Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kizuzura mu 2027/2028, kikazatuma urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere rurushaho gutera imbere.

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yavuze ko kugira ngo intego za NST2 zizagerweho, bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye.

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu ije ikurikira iy’imyaka 7 yashyizwe mu bikorwa hagati ya 2017-2024.

Yasize Igihugu kigabanyije ubukene bukabije buva kuri 11% mu 2017 bugera kuri 5,4% mu 2024. Muri iyo myaka kandi abaturage bagera kuri miliyoni n’igice bavuye mu bukene.

Abadepite n’Abasenateri bagejejweho gahunda y’imyaka 5 ya Guverinoma ya Nsengiyumva

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply to TUYIZERE Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *