Turayisabira umukino wa gicuti n’amabandi! Ikipe ya RIB yarikoroje

HABIMANA Sadi
2 Min Read

Abakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo Facebook n’izindi, nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], rutangaje ko rugiye gushinga ikipe y’umupira w’amaguru, umwe yavuze ko bifuza ko yazakina umukino wa gicuti n’ikipe y’amabandi.

Kuri uyu wa Gatatu, ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hiriwe inkuru ivuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rugiye gushinga ikipe y’umupira w’amaguru ndetse ibisabwa byose babigeze kure babitegura.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yateguje ko urwo rwego rugiye gutangiza ikipe ya ruhago, ahamya ko bari gukusanya ibyangombwa kugira ngo itangire mu minsi ya vuba.

Ati “Yego iraje vuba aha. Turi mu myiteguro twegeranya ibisabwa byose.”

Ibi uyu Muyobozi yavuze ko babitekereje mu rwego rwo kurushaho kwiyegereza urubyiruko, ndetse no kubona urubuga rwo gucishamo ubutumwa barugeneye.

Ati “Ahantu hose hashoboka haduhuza n’urubyiruko tuzahagana, aho bitazadukundira wenda bizaba bitewe n’izindi nshingano. Urubyiruko ni imbaraga z’igihugu ariko turusanga mu byaha bitandukanye. Gusa ntabwo twifuza gukomeza kurubona mu byaha.”

Nyuma y’aya makuru, bamwe mu bakurikirana imbuga nkoranyambaga ariko by’umwihariko urwa Facebook, bakomeje kugaragaza ko iyi kipe niramuka ishinzwe izaba idasanzwe kandi itangaje.

Batebya, bamwe bayisabiye kuzakina umukino wa gicuti n’amabandi. Uwitwa Eric Arani yagize ati “Ubwo se kuyitsinda ntibyaba ari ukurwanya urwego rwa Leta?”

Ni François Adamz ati “Ntegereje kureba umukino wabo n’abagororwa.” Ni Rickgy ati “Ubu se ikipe iyitsinze ntiyazajya ihita itabwa muri yombi?”

Matakomeza Shaddyboo ati “Uyitsinda igitego ufungwa amezi atandatu.” Mfuranziza Egide ati “Izajya ibanza ifunge by’agateganyo, umukino nurangira bagufungure.”

Ni ibitekerezo byinshi by’abakoresha imbuga nkoranyambaga, bakomeje gutangarira iyi kipe izashingwa na RIB.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry, yemeje ko uru rwego rugiye gushinga ikipe y’umupira w’amaguru

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment
  • Iyikipe Nibayishinge
    Ahubwo (RIB) Akakantu Yariyaratinze Kugakora Ubundi Tuge Tubatsinda Nkatwe Ekipe Yubukombe Nka Rayon Sports .
    Nkosore Abarigutanga Ibitekerezo Bavuga Ati (RIB) Niramuka Ishinze Ikipe Izakine Namabandi Abo Baravuga Ibyo Batazi . Ntabwo (RIB) Yemera Ibikorwa
    Byamabandi . Nahubundi Icyigikorwa Turagisigikiye Ubundi Ekipe Yitwe RIB FC . Ahubwo Abarimu Nabo Nibakore Ukobasobyoyekose Nabo Basinge Ekipe

  • Gusa Iyikipe Nibayishinga Ukombibona Muri Champion Izarya Igarukira Munyanya Yambere Niya Yagatanu Kuko Buriya Uyumushinga Dr Murangira Thierry Yagiye Kuwutangaza Bagezekure Kandi Iyikipe Izaba Itandukanye Na Marine FC Kuko RIB Izabona Abafana Benshi Kurusha Ano Makipe Yomuturere
    Dr Murangira Thierry Bazahite Bamuhindura Umuvugizi Wa Ekipe . Abadaso Nabo Bahite Bigakurakakantu Nabo Bahitebashinga Ekipe Kuburyo Yahitayitwa DASO FC

Leave a Reply to Seventy Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *