Trump yeruriye Zelensky ko Ukraine itazajya muri OTAN

MUGIRANEZA THIERRY
2 Min Read

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Ukraine itazigera ijya mu Muryango wo gutabarana w’u Burayi n’Amerika (OTAN/NATO) ko kandi niba Perezida Volodymyr Zelensky ashaka kurangiza intambara imuhanganishije n’u Burusiya yayirangiza.

Ni ubutumwa Perezida Trump yatambukije ku rubuga rwe Truth Social, mu gihe yitegura kwakira abategetsi benshi bo mu Burayi ndetse na Zelensky kuri uyu wa Mbere.

Ni mu biganiro biza kumuhuza n’abarimo; Umunyamabanga mukuru wa OTAN, Mark Rutte, Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Keir Starmer, ndetse hakiyongeraho abandi bashobora kwitabira inama hifashishijwe ikoranabuhanga.

Abo barimo Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, Minisitiri w’Intebe w’Ubutaliyani, Giorgia Meloni, Chancellor w’Ubudage, Friedrich Merz, Perezida wa Finland, Alexander Stubb na Perezida wa komisiyo y’Uburayi, Ursula von der Leyen.

Barahurira mu kiganiro kiza kigaruka ku kurangiza intambara ihanganishije Ukraine n’u Burusiya.

Perezida Donald Trump uheruka kwakira Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin ku wa Gatanu, yanditse kuri Truth Social ko Perezida Zelenskyy wa Ukraine ashobora kurangiza intambara aka kanya, niba abishaka, cyangwa agakomeza kurwana.

Ati “Mwibuke uko byatangiye. Nta gusubirana Crimea yatanzwe na Obama, ndetse nta kujya muri NATO [Umuryango wo gutabarana w’Uburayi n’Amerika) kwa Ukraine. Ibintu bimwe ntibihinduka na rimwe!!!”

Trump aravuga ibi mu gihe Uburayi bwo bugitsimbaraye ku gufasha Ukraine ndetse no kuyinjiza muri OTAN.

MUGIRANEZA Thierry/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply to Emmanuel NTAKIRUTIMANA Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *