Thailand: Minisitri w’Intebe yegujwe kubera telefone

MUGIRANEZA THIERRY
1 Min Read

Urukiko rw’Ikirenga muri Thailand rwafashe icyemezo cyo kweguza Paetongtarn Shinawatra, wari Minisitiri w’Intebe, ,kubera ikiganiro cya telefone yagiranye na Hun Sen, uyobora Sena ya Cambodia, akumvikana amwita ‘Nyirarume’ kandi ibihugu byari mu ntambara.

Madamu Paetongtarn Shinawatra nyuma y’uko ikiganiro yagiranye na Hun Sen kuri telefone  kigiye ku karubanda yashinjijwe guca bugufi no gusuzuguza igisirikare cya Thailand kandi cyari kiri mu ntambara.

Ku wa Gatanu, tariki ya 29 Kanama 2025, Urukiko rw’Ikirenga rwafashe icyemezo cyo kumweguza. Abacamanza icyenda b’Urukiko, batandatu batoye bemeza ko Paetongtarn yakoze ibinyuranye.

Urukiko rwanzura ko ibikorwa bye byanyuranyije n’amahame yo kwitwara nk’umuyobozi,  ndetse amagambo ye yatumye abaturage bibaza niba ibikorwa bye byari bigamije inyungu za Cambodia kurusha iza Thailand.

Paetongtarn yemeye umwanzuro w’urukiko ariko avuga ko yashakaga kurengera ubuzima bw’abantu.

Ku wa 24 Nyakanga 2025, nibwo hatangiye imirwano yahanganishije Ingabo za  Cambodia n’iza Thailand. Ni imirwano yatangiriye mu gace karimo urusengero rwa Prasat Ta Muen Thom nyuma y’aho abasirikare ba Thailand bakomerekejwe n’ibisasu byatezwe mu butaka bwaho ku wa 16 n’uwa 23 Nyakanga, ahavuye ikiganiro Paetongtarn yagiranye na Hun Sen wa Cambodia baganira ku ihagarikwa ry’imirwano.

Ibihugu byararwanye kugeza byemeye guharika imirwano bigizwemo uruhare na Amerika.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply to 📲 📌 Reminder - 1.5 BTC pending. Open wallet >> https://graph.org/CLAIM-YOUR-CRYPTO-07-23?hs=8de8451ba96b68e1d7cb5b741cf0383d& 📲 Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *