Umunya-Slovenia, Tadej Pogačar, utari wahiriwe n’umunsi wa mbere wa Shampiyona y’Isi y’Amagare, yisubije ikuzo ayegukana mu cyiciro cy’abagabo ‘Elite Men Road Race’, nyuma yo gukoresha amasaha atandatu, iminota 21 n’amasegonda 20, ku ntera y’ibilometero 267.5.
Yasize Umubiligi Remco Evenepoel wabaye uwa kabiri, umunota umwe n’amasegonda 28. Ku mwanya wa gatatu haza Umunya- Ireland Ben Healy warushijwe iminota ibiri n’amasegonda 16.
Ni ku nshuro ya kabiri Pogačar yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu cyiciro cy’abagabo nyuma y’iya 2024.
Nta munyarwanda washoje isiganwa rya none, ryakinwe kuri icyi Cyumweru tariki 28 Nzeri 2025, ukaba umunsi wa nyuma w’ibirori by’igare mu Mujyi wa Kigali byari bimaze icyumweru ndetse bwari ubwa mbere Afurika yakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare.
Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe; Igikomangoma cya Monaco, Albert II na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi, UCI, David Lappartient, ni bo batangije isiganwa kuri icyi Cyumweru, abasiganwa basiganwe mu muhanda ku ntera y’ibilometero 267.5 kuva saa 9:45.
Ba kaburahiwe 165 baturuka mu bihugu 57 barimo Tadej Pogačar, Remco Evenepoel bahanganye.
U Rwanda rwari rwaserukiwe na Byukusenge Patrick, Masengesho Vainqueur, Nsengiyumva Shemu, Nkundabera Eric, Manizabayo Eric na Muhoza Eric, batarangije isiganwa.
Isiganwa nk’iri rya ‘Men Elite Road Race, muri 2024 ubwo ryaberaga i Zürich mu Busuwisi, Umunya- Slovenia Tadej Pogačar niwe wari waryekuganye nyuma yo gukoresha amasaha atandatu, iminota 27 n’amasegonda 30 mu ntera y’ibilometero 273.9.
Abasiganwa bazengurutse inshuro 9 umuhanda wa KCC – Gishushu-MTN-Mu kabuga ka Nyarutarama-kuzenguruka Golf-SOS-MINAGRI-Ninzi-KABC-RIB-MediHeal-Women Foundation Ministries (Kwa Mignone)- Ku Muvunyi -KCC.
Izo nshuro zarangiye banyura inshuro imwe mu muhanda wa Kimihurura -Peyage-Rond Point yo mu Mujyi- Ku Muhima-Nyabugogo- Ruliba-Norvège-Nyamirambo Tapis Rouge-Kimisagara- Kwa Mutwe- Mu Biryogo-Gitega- Rond Point yo mu Mujyi-Peyage-MediHeal-Ku Kabindi – KCC.
Abasiganwa basoje bazenguruka inshuro 6 mu muhanda batangiriyemo wa: KCC – Gishushu-MTN-Mu kabuga ka Nyarutarama-kuzenguruka Golf-SOS-MINAGRI-Ninzi-KABC-RIB-MediHeal-Women Foundation Ministries (Kwa Mignone)-Ku Muvunyi-KCC.
Abasiganwa batambutse kuri Kigali Convention Center bwa mbere nyuma yo gukoresha iminota 18 n’amasegonda 39.
Bari abakinnyi 6 bayobowe n’Umunya-Portugal, Ivo Oliveira, harimo ikinyuranyo cy’amasegonda 58 n’ubakurikiye ndetse n’umunota umwe n’amasegonda 58 ku gikundi cyarimo abakinnyi.
Mu gutambuka bwa kabiri kuri KCC, abakinnyi 6 bahatambutse mbere y’abandi nyuma yo gukoresha iminota 40 n’amasegonda 28.
Abakinnyi umunani bari bamaze kuva mu isiganwa icyo gihe.
Uko isiganwa ryagenda ryihuta niko ibintu byagendaga bihindura isura mu muhanda.
Ubwo abakinnyi banyuraga kuri Kigali Convention Center bwa gatatu, barindwi bari imbere y’abandi nyuma yo gukoresha isaha imwe iminota 2 n’amasegonda 13.
Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ wa Team Rwanda yari mu b’imbere aho asigwa iminota ibiri n’amasegonda 28.
Isiganwa ribura ibilometero 220 ngo rirangire, Abakinnyi barimo Oliveira Ivo wa Portugal, Mayrhofer Marius w’u Budage, Huising Mennonite w’u Buhorandi ,Fordager Anders wa Denmark, Christen Fabio wa Sweden na Bernard Julien w’u Bufaransa bari bashyizemo intera y’umunota umwe n’amasegonda 30 n’igikundi kibakurikiye cyari kirirmo abasiganwa 133, kiyobowe na Manizabayo Eric.
Isiganwa ribura ibilometero 200 ngo rirangire, abakinnyi 20 bari bamaze kuva mu isiganwa barimo Umufaransa Julian Alaphilippe ufite Shampiyona z’Isi ebyiri, iya 2020 na 2021.
Mu bandi bavuyemo barimo Marc Soler, Bjoern Koerdt na Ilan van Wilder baguye hasi, bituma badakomeza isiganwa.
Abakinnyi bamaze kuzenguruka inshuro eshanu, Ikipe y’u Rwanda yatakaje umukinnyi nyuma y’uko Patrick Byukusenge avuye mu isiganwa amaze kuzenguruka inshuro eshanu asigwa iminota itatu n’amasegonda 47 n’uwa mbere.
Isiganwa risigaje ibilometero 150 ngo risozwe. Abanyarwanda Patrick Byukusenge, Eric Nkundabera, na Masengesho bari bamaze kurivamo.
Igikundi kirimo Tadej Pogačar wari witezwe ,icyo gihe cyarushwaga iminota ibiri n’amasegonda 28, n’abakinnyi 7 bari bakomeje kuyobora isiganwa mu gihe bari bamaze kuzenguruka inshuro 8, Babura imwe ngo bazamuke umuhanda ujya Peyaje berekeza kuri Ruliba.
Ubwo isiganwa ryari rigeze mu bilometero 150. Abasiganwa batatu barimo Anders Foldager, Julien Bernard na Oliveira Ivo babimburiye abandi kuzamuka Peyaje berekeza mu Mujyi ngo bamanuke ku Muhima berekeza Nyabugogo, aha byari byitezwe ko umusozi uri ku Karama ka Noruvege ukora ikinyuranyo.
Peloton yamanutse ku Muhima iri ku muvuduko wa kilometero 83 ku isaha, ishaka gufata abakinnyi batatu babashyizemo ikinyuranyo cy’iminota ibiri n’amasegonda 7.
Tadej Pogačar n’Umunya-Espagne Ayuso Juan nibo bakinnyi batanze abandi kumanuka berekeza i Nyamirambo nyuma yo kurangiza umusozi wa Karama basize abandiho amasegonda 22.
Umuhanda w’amabuye uri ahazwi nko kwa Mutwe wakoze ikinyuranyo kuko abakinnyi benshi bahazamutse bihuta bakagabanya ikinyuranyo.
Umunya-Mexco del Toro Romero Isaac na Tadej Pogačar bamanukanye Peyaje bagaruka kuri Kigali Convention Center, bazamuka mu muhanda wa mabuye uzwi nko kwa ‘Mignone’ bashyizemo ikinyuranyo cy’amasegonda 49 n’abandi 34 bari babakurikiye.
Habura ibilometero 75 ngo isiganwa rirangire, Umubiligi Remco Evenepoel igare rye ryapfuye bituma igikundi bari kumwe kimusiga barangije kuzamuka kwa Mignone.
Tadej Pogačar yarari kuyobora isiganwa mu nshuro 11 bari bamaze kuzenguruka nyuma yo gukoresha amasaha ane iminota 36 n’amasegonda 45, ari kumwe na Toro Romero.
Bazenguruka ku nshuro ya 12, Tadej Pogačar yongeye kugera kuri Kigali Convention Center ayoboye abandi akoresheje amasaha ane iminota 57 n’amasegonda umunani arusha umunota umwe n’isagonda rimwe igikundi kumukurikiye kirimo abakinnyi bane bayobowe na Remco Evenepoel.
Ku nshuro ya 13, Pogačar wigaruririye imitima y’abanyarwanda yongeye kugera kuri Kigali Convention Center yasize abandi umunota umwe n’amasegonda arindwi.
Ku isaha ya saa kenda n’iminota 50, Tadej Pogačar aysesekaye kuri Kigali Convention Center havuzwa inzogera imenyesha ko asigaje kugahera rimwe ubundi agasoza isiganwa.
Yari akurikiwe na Remco Evenepoel uri inyuma ho umunota n’amasegonda 26.
Yatambitse mu masangano y’umuhanda wok u kabindi, agenda wenyine agera kuri Kigali Convention Center atwara Shampiyona y’isi mu magare akoresheje amasaha atandatu, iminota 21 n’amasegonda 20, ku ntera y’ibilometero 267.5.
Iba iya kabiri yikurikiranya nyuma y’iya 2024.
Yasize Umubiligi Remco Evenepoel wabaye uwa kabiri, umunota umwe n’amasegonda 28. Ku mwanya wa gatatu haza Umunya- Ireland Ben Healy
Ni ku nshuro ya kabiri Pogačar yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu cyiciro cy’abagabo nyuma y’iya 2024 warushijwe iminota ibiri n’amasegonda 16.















MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW



IRUSHANWA RYATEGUWE NEZA 100%
IGISIGAYE NUGUTEGURA ABAKINNYI BACU KU RWEGO RWIZA BAKIRI BATO BAKAZAMUKA .BIRABABAJE KUBONA NTA MUNYA RWANDA WARANGIJE ISIGANWA KU MISOZI YACU IMIHANDA YACU ABAFANNA BACU NI KIBAZO GIKOMEYE .MINISTERE GARURA BAYINGANA NU MUTOZA JONATHAN BARI BAFITE UBUMENYI NU BUSHINOZI BIRABABAJE AMAGARI YACU YASUBIYE INYUMA.THX
Nta support ihagije abanyempano bacu babona hari igihe bari muri locale ngo buri wese abarirwa 1k ku munsi
IRUSHANWA RYAGENZE NEZA 100% MU GUTEGURA.IGISIGAYE NU GUTEGURA MBERE ABAZA RIKINA BIRABABAJE KUBONA ABAKINNYI BABA NYARWANDA BASHORERA IGARI BANANIWE I WACU I MISOZI YACU IKIRERE CYACU.NU GUSHAKA ABATOZA BABIZOBEREYEMO 1* BAGATEGURA ABANA BAKIRI BATO 2* KUBAKURIKIRANA KUGEZA BAKINYE AMARUSHANWA MURI SPORT ZOSSE NICYO TUBURA MURAKOZE.