Rwanda Premier League yungutse umufatanyabikorwa – AMAFOTO

HABIMANA Sadi
2 Min Read

Urwego Rushinzwe Gutegura shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagabo, Rwanda Premier League, rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cya ePoBox Rwanda gitanga serivisi zijyanye n’Ikoranabuhanga mu kohererezaya ubutumwa kuri telefoni igendanwa.

Aya masezerano y’imikoranire, yashyizweho umukono ku wa Kane, tariki ya 18 Nzeri 2025. Umuhango wo gusinya kuri aya masezerano, warimo umuyobozi mukuru wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa, Umuyobozi w’uru rwego, Hadji Yussuf Mudaheranwa n’abayobozi bae PoBox Rwanda.

Impande zombi zavuze ko ari imikoranire igamije kuzajya ihemba umukinnyi mwiza w’icyumweru aho azajya ahabwa ibihumbi 200 Frw, umukinnyi mwiza w’umwaka nawe akazajya ahembwa imodoka ifite agaciro ka miliyoni 15 Frw mu gihe n’umufana w’umukino azajya ahabwa ibihumbi 25 Frw.

Hanashyizweho uburyo abafana bazajya bifashisha kugira ngo babashe kuba batsindira ibihembo by’umufana kuri buri mukino wa shampiyona. Umufana asaba kwiyandikisha aciye kuri *801*631# ubundi agakurikiza amabwiriza yagenwe.

Gahunda yo guhemba umufana w’umukino, yatangiriye ku mikino y’umunsi wa Kabiri yabimburiye iyindi. Umutoni Françoise ufana Gicumbi FC na Mugabo Emmanuel wa Gorilla FC, ni bo bafana babimburiye abandi guhabwa ibihembo.

Ikigo, ePoBox Rwanda, gisanzwe gitanga serivisi z’Ikoranabuhanga mu kohererezanya ubutumwa kuri telefoni igendanwa “Digital Adress.”

Rwanda Premier League na ePoBox Rwanda, byasinyanye amasezerano y’ubufatanye
Ni amasezerano azafasha mu guhemba abakinnyi n’abafana bazitwara neza
Umufana wa Gorilla FC, Mugabo Emmanuel yabanje gukuramo penaliti za mugenzi we bari bahanganiye iki gihembo
Yahise atahana ibihumbi 25 Frw
Byari ibyishimo kuri Emmanuel
Umutoni wihebeye Gicumbi FC, nawe yatahanye ibihumbi 25 Frw
Penaliti yabanje kuzikuramo
Ibyishimo byagaragara ku maso ye

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply to rukabu Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *