Rwanda: Abanyamahanga 64 basubijwe iwabo kubera urugomo

MUGIRANEZA THIERRY
2 Min Read

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mezi 12 ashize abanyamahanga 240 bashyikirijwe inzego z’ubutabera bacyekwaho ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa ndetse n‘ubujura, naho 64 basubizwa mu bihugu baturukamo.

Polisi yatangaje ibi nyuma y’uko Abanyamakuru ba TV1, Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC ndetse na Mutabaruka Angelbert, bibazaga impamvu hari abanyamahanga mu Rwanda bisa nkaho bemerewe gukora urugomo cyangwa guhutaza abantu.

KNC ati “Icyo nshaka kubaza Leta y’u Rwanda, Abanyamahanga bemerewe gukora urugomo, bemereweho kujya mu bikorwa by’urugomo? Amategeko areba abantu ku butaka bw’u Rwanda ntekereza ko asa!”

Aba banyamakuru bashyize mu majwi abaturuka muri Gabon, Sudan ba Tchad kwishora mu bikorwa byo gukubita abamotari, kwambura iyo banywera n’iyo barira.

Mu gusubiza kuri ayo mashusho yari yiriwe akwirakwira , Polisi y’u Rwanda yanditse kuri X ko iki kibazo inzego zirimo Polisi, Ubugenzacyaha, Ubushinjacyaha n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka zimaze iminsi zigikurikirana kandi cyafatiwe ingamba.

Polisi iti “Mu mezi 12 ashize, abacyekwa 240 bashyikirijwe inzego z’ubutabera bacyekwaho ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa ndetse n‘ubujura, naho 64 basubijwe mu bihugu baturukamo.”

Ikomeza igira iti “Nta muntu numwe uri hejuru y’amategeko mu Rwanda kandi abakora urugomo kimwe n’ibindi byaha barakurikiranwa ntavangura.”

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kandi iri gukorana n’abayobozi bo muri Ambasade zihagarariye ibihugu byabo mu Rwanda mu rwego rwo kubakangurira kubahiriza amategeko.

Si ubwa mbere, ikibazo cy’urugomo rushinjwa abanyamahanga kizamuye impaka ku mbuga nkoranyambaga.

Byavuzwe mu Kuboza kwa 2024, Icyo gihe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yanditse kuri X abivugaho mu butumwa bwe bwa tariki 30 Ukuboza 2024, asaba urubyiruko kureka ubushotoranyi.

Yagize ati: “Ndagira ngo nibutse ko ubushyamirane mu rubyiruko budafite umwanya muri sosiyete nyarwanda, kandi amagambo yibasira Abanyasudani y’Epfo by’umwihariko anyuranyije n’indangagaciro Nyarwanda.”

MUGIRANEZA Thierry/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment
  • Mbanje kubasuhuza nge Nitwa Jean Paul ntuye mu murenge wa Gisozi ahazwi Niko ku kibanza ariko ikintu navuga kubanyamahanga bahatuye ni uko bagira urugomo dore nta munyarwanda wemerewe kubakoraho cyane cyane abanyasudani y’ epfo, Uzi gukubirirwa iwanyu n’ umunyamahang akagukubita nk’ imbwa birababaza cyane ni harebwe icyakorwa kbx

  • Twari dukwiye kubanza gutuza abanyarwanda no kwizera ko babayeho neza, mbere yo kujya kuzana abo banyamahanga barimo n’abaduteza ibibazo

Leave a Reply to Jean Paul NDERERIMANA Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *