Rurageretse hagati y’umuyobozi w’ishuri n’umwungirije bapfa ubusinzi

NSHIMIYIMANA THEOGENE
2 Min Read
G.S Mututu riri mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza

Umuyobozi w’ishuri rya G.S Mututu  arashinja mugenzi we  ushinzwe amasomo (Prefet des étude)  kuza mu kazi yasinze mu bihe bitandukanye, ushinjwa akavuga ko amubeshyera agamije kumwirukanisha.

Iri shuri riherereye mu Murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo.

Umuyobozi w’ishuri yabwiye UMUSEKE ko uyu uvugwaho iyi myitwarire idahwitse mu bihe bitandukanye yagiye aza mu kazi yasinze.

Yagize ati”Yaje mu kazi yasinze mu buryo bugaragara cyane kandi si ubwa mbere yagiye agirwa inama mu bihe bitandukanye ariko ntiyumve. Ubuheruka nanamwandikiye ibaruwa musaba ibisobanuro, yemera ko yari yasinze anabisabira imbabazi.”

Ku rundi ruhande UMUSEKE wavuganye n’umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo (Prefet des étude) avuga ko amaze igihe umuyobozi w’ishuri amubuza amahoro ashaka kumwirukanisha.

Avuga ko  kuva mu mwaka wa 2024 yatangiye kumuhimbira amakosa agamije kumwirukana kandi atanywa inzoga ari mu kazi akaba azinywa mu mpera z’icyumweru gusa.

Yagize ati”Yagiye angendaho ashyiraho na maneko njye maze imyaka 15 nkora mu burezi kandi nkora kuri G.S Mututu icyo agamije ni ukunyirukanisha nkuko agenda abibwira abarimu ahubwo ngize amahirwe banjyana gukora ahandi.

Akomeza agira ati “ Njye nta kibazo ngirana n’abanyeshuri cyangwa abarimu uretse we [diregiteri] gusa kuko kuva yaza kuyobora hano mu mwaka wa 2024 angendaho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza w’agateganyo ,Patrick Kajyambere ,yabwiye UMUSEKE ko iki kibazo atarakizi ariko agiye kugikurikirana.

G.S Mututu ni ishuri ubusanzwe rifite amashuri abanza, icyiciro rusange(troncomn) ndetse rikagira n’amashami atandukanye.

Umunyamakuru yifuje kumva icyo abarimu babivugaho ku bibazo biri hagati y’aba bombi ariko ntibemera kumuvugisha.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW  i Nyanza

Share This Article
Leave a Comment
  • Umuyobozi Wi Shuri Nuyu Perefe Ubuyobozi Nibusuzumeburebe Uko Icyicyibazogiteye . Arikobarebeko Hatarimo Na Munyangire Hagatiyabo .

    • uwo muyobozi yandikira umukozi no ku cyumweru wagirango amasaha y:akazi ntayo azi afata ikigo nkurugo rwe birabaje cyane , aho yimana n’uruhushya rwo kujya gushyingura bakwiye kuhakurikirana cyane kuko abahakora barahowe pe

  • Nyamara niba uwo muyobozi wungirije, avugako amaze imyaka 15, Kandi hakaba hari abandi ba Direteur babanye bakaba batabizi, bakagombye kugera kuri terrain bakabaza abarimu ndetse na staff bayoborana bamenya ikibazo kirimo ariko nge ndabona Ari munyangire rwose nkurikije uko inkiru ivuga. Kandi Buri kigo kigira umwarimu uhagarariye abandi nawe bamubaza ariko umuntu ntarenganywe n’umuntu ngo nuko amukuriye.

  • Ariko niba umuyobozi ushinzwe amasomo avuga ko ahamaze imyaka 15, Kandi hakaba hari abandi ba Direteur babanye bakaba batabizi bakagombye kugera kuri terrain bakabaza abarimu ndetse na staff bayoborana bamenya ikibazo kirimo ariko nge ndumva byaba Ari ukumugendaho , ubuyobozi bubakuriye Bose byagera kuri terrain bamenya uko bimeze, kuko niba Koko anywa muri weekend, nubwo nawe wasanga weekend agasomaho ahubwo ugasanga hari ababateranya.

  • Ndabona Aho bamaze guhererwa uburenganzira batakifuza kubana mumahoro nabo basanze.ikivuzwe cyose nukwandikirwa

  • Ndabona Aho bamaze guhererwa uburenganzira batakifuza kubana mumahoro nabo basanze.ikivuzwe cyose nukwandikirwa

  • IKOSA DOS YAKOZE ni ugusubiza ibaruwa yandikiwe n’umuyobozi w’ikigo. Kuko akarere niko kemerewe gukurikirana no guhana ikosa ryakozwe n’umuyobozi w’ikigo cg umuyobozi w’ikigo wungirije mu rwego rw’akazi. Cfr sitati igenga abakozi bo mu mashuri yasohotse 2024.

  • birabaje kubona umuyobozi wi kigo asinjya umwungirije ushinzwe amasomo birakwiye ko ubuyozi ku rwego rwigihugu ruhagera kuko uwo directeur ni umunyagitugu ntamwarimu uvuga , icyo ategetse ni uko gikorwa , wagirango si mu rwanda

    • Gusa urwego rushinzwe ubuyozi bw’abarimu bukwiye kubaha icyo amategeko y’umurimo ateganya iki kigo ni icya leta kandi gikwiye kugendera ku mategeko , amabwiriza birabaje kubona umuyobozi w’ikigo yandikira abo ayobora amaruwa atagira ingano byarangiza nk’urwego rubishinzwe kandi arirwo rugomba gukurikirana umukozi agahitamo kujya mubinyamakuru yari akwiye gukurikinwa kumena ibanga ry’akazi no gusebenya . nivugiraga da ariko nibikwiye

  • Mwakoze kuhakora inkuru nuko mwayikoze igice birakwiye muhagera mukumva nuko abarimu baho bagowe kuko uwo muyobozi uyobora Gs mututu afata ikigo nk’urugo rwe. ikandamizwa rihabera nahandi riri pe

  • bwana munyamakuru jyujyerageza ukore inkuru irimo nubwenge kuko iyifoto wakoresheje niyo mumwaka wa2015 aha hari habaye icyitwa garukushime wowe rero ikigaragara nuko uvuga ibintu utanazi kuko ukora inkuru zamabwire utanageze kuri terrain kuko wagiye uhamagara abarimu mubihe bitandukanye ubabaza amafuti kandi ese ufite copy yiyo baruwa uvuga yanditse asaba imbabazi ahubwo ubuyobozi butabare hakirikare kuko ishuri sumutwe witera bwoba bayobora uko bashaka ubuyobozi butabare hakiri kuko ikigo kirimo igitugu pee, naho wowe munyamakuru ntabunyamwuga ufite 100% this second time wandika ubujajwa kandi ubuguha arazwi.

  • Aramutse ari umusinzi n’abanyeshuri yigisha baba babizi, bazabakoremo iperereza, n’abaturage baturiye icyo kigo.

  • Birakwiye ko ubuyobozi bw’Akarere bugera kuri iki kigo hakarebwa ibyishe inyuma yirihangana ariko birabaje kubona umuyobozi wikigo aho gukemura ikibazo asebya uwo akuriye , niyo byaba byabaye mu rwego rw’umurimo hari uko bihanwa

Leave a Reply to rukaty Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *