Ruhango: Ikiraro Gihuza Umurenge wa Mbuye n’uwa Kinazi mu Karere ka Ruhango, cyari cyarasenywe n’ibiza cyongeye kuba nyabagendwa.
Iki kiraro gihuza Umurenge wa Mbuye ndetse n’uwa Kinazi cyashenywe n’ibiza mu mwaka wa 2024.
Abagikoresha bavuga ko kuva cyasenyuka cyahagaritse ubuhahirane hagati y’abatuye iyo Mirenge yombi, ndetse n’imodoka nini zitwara imicanga mu Mujyi wa Kigali ntizari zikibona inzira.
Mukandekezi Josée wo mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Rubona, Umurenge wa Kinazi avuga ko ibiza byabanje gusenya ikiraro cya mbere cyari cyubatswe ahagana ruguru, ubuyobozi bwongeye kubaka ikindi bucyigiza hepfo, na cyo ibiza byongera kugisenya.
Ati: ”Iki cyuzuye ni cya gatatu, kandi uyu mugezi w’Akabebya cyubatseho umaze gutwara abaturage batari bakeya.”
Uyu muturage avuga ko abatuye mu Murenge wa Kinazi bambuka iki kiraro bakarema isoko rya Vunga. Abatuye mu Murenge wa Mbuye na bo barambuka bakarema isoko rya Kinazi.
Dusabimana John umwe mu banyeshuri bakoresha iki kiraro bajya kwiga, avuga ko mbere y’uko cyubakwa, bamwe mu banyeshuri batinyaga kuvogera umugezi bagahitamo kurara mu baturage bari hafi y’ishuri.
Ati: ”Kuba iki kiraro cyongeye kuba nyabagendwa biradushimishije cyane kuko abanyeshuri bajya kwiga bacyambutse ni benshi.”
Uyu munyeshuri avuga ko hari bamwe muri bagenzi babo bambutswaga umugezi n’ababyeyi babo banze ko barara ku Ishuri.
Injinnyiri Mutabaruka Théophile avuga ko usibye guhagarika ubuhahirane hagati y’abaturage, n’imbangukiragutabara zitwara abarwayi n’ababyeyi bajya mu bitaro bya Kinazi, byasabaga ko zizenguruka zikanyura mu Mujyi wa Ruhango zikabona kugeza abo babyeyi n’abarwayi kwa muganga zikoresheje amasaha menshi.
Ati: ”Imodoka zitwara imicanga n’umusaruro w’igihingwa cy’imyumbati zikoresha iki kiraro.”
Iki kiraro cya Vunga cyuzuye gitwaye miliyoni 257 y’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko hari ikindi kiraro gihuza umurenge wa Ntongwe muri aka Karere n’uwa Busoro mu Karere ka Nyanza cyuzuye gitwaye Miliyoni 80 y’u Rwanda asaga.




MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.



Felicitation kuri Nyobozi ya Ruhango mukomereze Aho rwose turabashimiye nubwo tutahavuka ariko murimo gukorera neza abaturage mushinzwe.
Gouverneur ndagukunda komereza aho