Uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA arafunzwe

MUGIRANEZA THIERRY
1 Min Read

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade, wabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, (FERWAFA), akekwaho ibyaha birimo kunyereza umutungo, ruswa ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.

RIB yatangaje ko Kalisa afunganywe na Tuyisenge Eric uzwi nka Cantona akaba ashinzwe ibikoresho by’ikipe y’Igihugu, Amavubi.

Mu butumwa bwo kuri X, kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nzeri 2025, RIB yashimangiye ko bufatanye na Polisi y’Igihugu iperereza ryatangiye.

Iti “Hashingiye kuri iri perereza, RIB yafunze Kalisa Adolphe, Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA na Tuyisenge Eric, ushinzwe ibikoresho by’ikipe y’Igihugu Amavubi. Bakekwaho ibyaha birimo kunyereza umutungo, ruswa ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.”

RIB yakomeje ivuga ko ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera na Kicukiro mu gihe dosiye ya Kalisa Adolphe yo yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha.

RIB yaburiye kandi abantu kudakoresha ububasha bahabwa n’umwanya w’akazi barimo mu nyungu zabo bwite kuko bihanwa n’amategeko.

Kalisa Adolphe ’Camarade’ yabaye Umunyamabanga wa FERWAFA kuva muri Kanama 2023 inshingano yavuyemo ku wa 30 Kanama 2025 asimbuwe na Mugisha Richard .

Mu gihe Tuyisenge Eric yari ashinzwe ibikoresho by’ikipe y’Igihugu kuva muri Gicurasi 2022.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment
  • AHUBWO BARATINZE KUKO AMADENI BIRIRWAGA BISHYUZA MINISTERE KANDI BARYAMANYE AMADORARI MUMAZU YABO NO KUDINDIZA FOOTBALL YABAKOBWA NABANA NO KWIBA IMYENDA YA EQUIPE YAMAVUBI NIMIPIRA YO GUKINA NO KUBESHYA KURI ZA FACTURE ZO MUMA HOTELS UGERETSEHO ZA MISSIONS ZIMPIMBANO, YEWE NA KERA HOSE A.P.R YAMAZE IMYAKA IGURA INDEMBE ZABAKINNYI BABANYAMAHANGA YARABIRIMO,NAHO BAZAHAGERE KUKO BANGISHIJE ABANYARWANDA FOOTBALL BAZAJYE NO MURI RAYON SPORT BAFATE IBISAMBO

  • Hhhhhhhhhhhhh. Pole Kalisa. Uriya mugabo afite administration football mu maraso. Amakosa yakoze, ashobora kuba ari bya bindi byateye bamwe babona ari icyaha abandi nababona atari icyaha.
    Spamya ko Kalisa yakwina. Murebe neza, mwirinde munyangire

  • LAMBADA WE NIBA USHAKA KUMENYA NEZA IBYUWO CAMARAE ADOLPHE UZASHAKE UKO WAGANIRA NA KANYANKORE YAWUNDE. IKINDI UWABA ATABABAZWA NO KUDINDIZA FOOTBALL YABANYARWANDA AKAVUGIRA ABO BANTU YABA ARI UMWANZI WIGIHUGU CG UMUFATANYACYAHA KUKO BITEYE AGAHINDA KUMVA NO KUBONA A.P.R UKO IHAGAZE MURI AFRICA USEBYE ZA MILIARDS IMAZE KWANGIZA ZITAGIRA GIKURIKIRANWA KANDI BACUKUMBUYE NA CAMARADE HARIBYO YAZIRA MU BASIFUZI NO KUGURIRA APR ABAKINNYI KUVA KERAA ARINDAGIZA ABA GENERALS BAMWIZERAGA.

Leave a Reply to vorbelutr ioperbir Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *