Abafana b’ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bangije Stade des Martyrs i Kinshasa nyuma yo gutsindwa na Sénégal ibitego 3-2 mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.
Ibi byabaye ku wa Kabiri, tariki ya 9 Nzeri 2025. Abasore ba Les Léopards, babanje kubona ibitego bibiri hakiri kare byatsinzwe na Cédric Bakambu ku munota wa 25 na Yoane Wissa ku wa 32 ariko Sénégal birangira itsinze umukino ku bitego 3-2.
Abanya-Sénégal batsindiwe na Pape Gueye ku munota wa 38, Nicolas Jackson ku wa 53 na Pape Matar Sarr ku wa 86 ari nawe waje gutanga intsinzi yatumye i Kinshasa hangizwa n’abanye-Congo bababajwe n’ibyari bibabayeho.
Abafana ba DRC bari muri Stade des Martyrs, baganjwe n’umujinya maze bangiza ibirimo intebe za Stade, bamenagura ibirahure n’ibindi byinshi bangije.
Ni ibintu byanenzwe na benshi nk’uko byagiye bigaragaraga mu mashusho yashyizwe kuri X yahoze yitwa Twitter.
Uwitwa Rodriguez Katsuva yagize ati “Bangije intebe nyinshi kandi ejo Didier azasaba miliyoni 12 zo kuzitunganya. Ibaze aka kanya hari irushanwa riteguwe i Kinshasa maze tugasezererwa ku ikubitiro. Byose byahita bishyirwaho iherezo. Turi ubuhe bwoko bw’abaturage mu by’ukuri?
Uwitwa Stanis Boujakera Tshiamala yagize ati “Abafana bamwe ba DRC ntibamenyerwa. Bakoze ibyo bazi neza gukora [Gusenya].”
Iyi ntsinzi ya Sénégal, yatumye ihita yuzuza amanota 18 inayobora itsinda B mu gihe habura imikino ibiri gusa ngo uru rugendo rusozwe mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 kizabera ku Mugabane wa Amerika.
DR-Congo iri ku mwanya wa Kabiri n’amanota 16, Sudan iri ku mwanya wa Gatatu n’amanota 12, Togo ku mwanya wa Kane n’amanota arindwi, Maurtanie ifite amanota atandatu ku mwanya wa Gatanu mu gihe Sudan y’Epfo iri ku mwanya wa nyuma n’amanota ane.



UMUSEKE.RW



Niko babaye nta papa nta mwana