Rayon Sports yatangiye shampiyona neza

HABIMANA Sadi
4 Min Read

Nyuma yo kuyitsinda imikino ibiri yose ya shampiyona y’umwaka ushize 2024/2025, Rayon Sports ibifashijwemo na Ndikumana Assouman ukomoka i Burundi, yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-0.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Nzeri 2025, ni bwo shampiyona y’abagabo y’Icyiciro cya mbere, yakomezaga hakinwa imikino yindi y’umunsi wa mbere.

Umwe mu yari ihanzwe amaso, ni uwahuje Kiyovu Sports yari yakiriye Rayon Sports kuri Kigali Pelé Stadium Saa Kumi n’Ebyiri n’igice z’Umugoroba.

Murera yatangiye imikino ibanza kurekera Urucaca umupira, maze yo yawufata igahita iwihutisha ugana imbere bashaka rutahizamu.

Ibi byaje kuyibyarira umusaruro, maze isoza igice cya mbere iyoboye n’igitego 1-0 cyatsinzwe na Ndikumana Assouman.

Murera igitangira igice cya kabiri, yahise isimbuza ikuramo Sindi Jesus Paul ishyiramo Aziz Bassane.

Izi mpinduka bivuze ko igihe gukinisha ba myugariro bane barimo Rushama Chris, Nshimiyimana Emmanuel Kabange, Serumogo Ally iburyo na Nshimiyimana Fabrice ari ibumoso. Iyi kipe kandi yanashyizemo abarimo Bigirimana Abedi na Adama Bagayogo basimbuye Niyonzima Olivier Seif na Habimana Yves ku munota wa 56.

Igice cya kabiri nta kintu kidasanzwe cyerekanye usibye gukanirana ku makipe yombi aho Kiyovu Sports yashakaga kwishyura ku bakinnyi nka Amiss Cedric mu gihe Rayon Sports yashakaga igitego cya kabiri. Kiyovu Sports nayo yakoze impinduka zitandukanye zirimo gukuramo Byiringiro David, Niyo David na Moise Bulaya basimbuwe na Tabu Crespo, Uwineza Rene na Ishimwe Jean Rène.

Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye Rayon Sports ikiyoboye n’igitego 1-0 hongerwaho indi minota itatu aho iri kurangira Umurundi Ndikumana Asman yatsinze igigego cya kabiri n’umutwe nanone, nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Ndayishimiye Richard wanitwaye neza muri rusange ,umukino urangira iyi kipe ibonye amanota atatu ya mbere ya shampiyona 2025/2026.

Mu yindi mikino yabaye, Police FC yakiriye Rutsiro FC inayitsinda ibitego 2-1 byatsinzwe na Byiringiro Lague ku munota wa 22 n’uwa 77 kuri penaliti mu gihe icya Rutsiro FC cyitsinzwe n’umunyezamu, Niyongira Patience ku munota wa 77 w’umukino.

Mu Karere ka Bugesera, ikipe ya Bugesera FC yatsinze Gicumbi FC izamutse mu cyiciro cya mbere igitego 1-0 cyatsinzwe na Isingizwe Rodriguez ku munota wa 12.

Undi mukino wabaye, mu karere ka Huye ikipe ya Mukura VS yahatsindiye Musanze FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Joseph Sackey mu minota ibiri yinyongera ku gice cya mbere ariko uyu musore anabona ikarita y’umutuku mu gice cya kabiri mu gihe Etincelles FC i Rubavu yanganyije na Gasogi United 0-0.

Umukino wafunguye shampiyona ku wa Gatanu tariki 12 Nzeri 2025, Gorilla FC yatsinze AS Muhanga ibitego 2-0 byatsinzwe na Nduwimana Frank na Mudeyi Moussa.

Biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru saa cyenda z’amanywa, ikipe ya AS Kigali izakira Amagaju FC kuri Kigali Pelé Stadium mu gihe umukino wagombaga guhuza APR FC na Marine FC wasubitswe kuko iyi kipe yari iri mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2025.

Ndikumana Assouman nyuma yo gutsinda igitego cya mbere
Yahise ajya mu myanya y’icyubahiro gushimira abayobozi be
Ni umusore wagoye cyane ba myugariro ba Kiyovu Sports
Assouman wa Kiyovu Sports, yakinaga umukino we wa mbere muri iyi myambaro
Guhangana byo byarimo 
Ndzila yagiye agumisha ikipe ye mu mukino kenshi
Magloire wa Rayon Sports yayifashije hagati mu kibuga

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment
  • Cuminumwe Ni Abazungu Ubuse Bazongera Guhakana ? Uyumwatakateye Ubwoba Ariko Ibibintu WASIRI Yariyabivuze Ati Nimuzemurebe Cuminumwe Babazungu . Ubworero Cuminumwe Babazungu Mwabiboneye Nabazungu Gose . Indirimbo Cuminumwe Cuminumwe Cuminumwe Nabazungu
    Rayon Sports 2 – 0 Kiyovu Sports.

  • Nibamwitegereza Nkosore Neza Ahantu Uyumunyamakuru Yanditse Yibeshyaho Gato Kwizina Ryumukinnyi Yandika Ati RUSHAMA Chris Kandi Ari RUSHEMA Chris Nimusomaneza Murasanga Ariko Yariyabyanditse .

Leave a Reply to Seventy@Email.Com Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *