Perezida wa Kenya William Ruto yakiriye mu Biro bye biri i Nairobi, Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, baganira ku mubano hagati y’u Rwanda na Kenya.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Nyakanga 2025, nibwo abinyijije ku mbuga nkoranyambaga ze, Perezida Ruto yanditse ko yakiriye Gen. James Kabarebe waje nk’Intunwa idasanzwe ya Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.
Ati “Twagize ikiganiro cyiza gishimangira umubano ukomeye kandi ukomeje gukura hagati y’ibihugu byacu.”
Yakomeje avuga ko ikiganiro cyabo cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirebana n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi ndetse n’Akarere, mu intego ihuriweho yo gushimangira ubufatanye mu bijyanye n’amahoro n’umutekano, ubucuruzi, ndetse no kwihuza kw’akarere.
Ati “Kenya n’u Rwanda bikomeje kuba abafatanyabikorwa b’indahemuka mu guteza imbere ituze n’iterambere mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.”
U Rwanda na Kenya bisanzwe ari ibihugu by’inshuti.
Muri 2023, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano 10 agamije ubufatanye mu ngeri zirimo uburezi, ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ibindi.
Aya masezerano yasinywe ari mu ngeri zirimo ubufatanye mu bijyanye n’amagororero, ajyanye n’amahugurwa mu bya dipolomasi, ajyanye n’ikoranabuhanga, ajyanye n’ubuzima, ajyanye n’urubyiruko n’ayo guteza imbere amakoperative.


MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW



OK OK.