Perezida Kagame ari mu kiruhuko – Yolande Makolo

Ange Eric Hatangimana
1 Min Read
Perezida Kagame (Archives)

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Perezida Paul Kagame ari mu kiruhuko nyuma y’amakuru yakwirakwijwe n’abatavuga rumwe na Leta ko “arembye”.

Ku mbuga nkoranyamba hari hakwiye itangazo ryitiriwe igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko Perezida Paul Kagame arwaye. Igisirikare cy’u Rwanda ryamaganye iri tangazo kivuga ko ari FAKE NEWS.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Mme Yolande Makolo yabwiye bagenzi bacu bo muri Taarifa ishami ry’Icyongereza ko Perezida Paul Kagame ari mu kiruhuko bisanzwe.

Yasabye abaturarwanda kwima amatwi ibihuha “bidafite ishingiro”.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yabwiye Taarifa ati “Rwose ntimutwarwe n’amakuru ari gukwirakwizwa n’abanzi. Nta gihari cyo kwikanga, cyangwa giteye impungenge.”

Yolande Makolo avuga ko ari ibintu bisanzwe kuba Perezida Paul Kagame amaze iminsi atagaragara mu maso ya rubanda rwose kubera ko amaze igihe afite ibikorwa byinshi bimureba haba iby’imbere mu gihugu ndetse n’ibyo ku rwego mpuzamahanga.

Umwe mu bantu bahafi mu muryango wa Perezida Paul Kagame yabwiye Taarifa ati “Ni umuntu nk’abandi (Perezida Paul Kagame), afata umwanya akaruhuka. Nta kintu kidasanzwe cyangwa giteye impungenge.”

Yakomeje avuga ko “Perezida (Paul Kagame) ameze neza yafashe ikiruhuko gisanzwe.”

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment
  • Muzehe ni muzima ntaho azajya baba babuze ibyo bavuga?
    Babure gukora bakavuga ubusa gusa.

    Utarwara ninde cg utazapfa ninde?uyu munsi ni njye ejo ni wowe nuko isi iteye

    Imana ikomeze kumurinda nabanyarwanda bose

  • Imana iracyamuhagaze ,abavuga ibihuha ntabyo babonye.Imana iracyamuturindiye

  • Muzeh wacu HE Turamukunda Cyane ✊✊✊
    Inyangarwanda Nizituze kuko Ntaho Bamera , Amatwi yacu Arafunze.

  • muzehe wacu uko imana yamutwihereye n`ubundi izakomeza kumurinda abanga ubutegetsi bw`Urwanda nibatuze.

    • Abamwifuriza ibibi sibo Mana yamuremye abanyarwanda tuzi ko Imana yamuduhaye nakomeze arambe umubyeyi wacu

  • Muzehe wacu abamwanga natwe tuzamwanga kuko tumukunda birenze urugero rero abamwifuriza ikibi nibagende gake Imana yamuduhaye igomba no kumuturindira amagambo yabamwanga duhumure ntacyo yamutwara.Nibavuge nibarambirwa bazaceceka.Ruhango ikeye turagukunda cyane

Leave a Reply to vianney rwiririza Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *