Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’Abagore y’Umupira w’Amaguru [She-Amavubi], Umutesiwase Magnifique uheruka gusinyira Simba Queens yo muri Tanzania, arasaba kurenganurwa nyuma y’uko ubuyobozi bwa APR Athlètic Club akinira, bwafatiriye Pasiporo ye bukamubuza kwerekeza muri Tanzania.
Magnifique ukina mu busatirizi, yakiniraga ikipe ya Indangahangarwa WFC y’i Burasirazuba ariko akabifatanya no gukina imikino Ngororamubiri aho yakiniraga APR AC mu gusiganwa ku maguru.
Mu minsi ishize ni bwo uyu rutahizamu yashyize umukono ku masezerano ya Simba Queens yo muri Tanzania, nyuma y’uko iyi kipe yumvikanye na Indahangarwa WFC yari asanzwe akinira.
Amakuru Magnifique yemereye UMUSEKE, avuga ko nyuma yo kumva ko yamaze gusinyira Simba Queens, ubuyobozi bwa APR AC bwahise bufatira Pasiporo ye kugira ngo atagenda ariko igitangaje kandi cyanamubabaje, ni uko iyi kipe yanamwangiye ko amasezerano y’umwaka umwe bari bafitanye, yawugura mu mafaranga ikipe yamutanzeho.
Uyu mukinnyi akomeza avuga ko ikipe y’Ingabo yamubwiye ko yifuza kuganira n’ikipe yamuguze, ariko abanya-Tanzania na bo bakavuga ko ntacyo baganira n’ikipe itari iy’umupira w’amaguru kandi bararangizanyije na Indahangarwa WFC yakiniraga.
Ati “APR AC yo yambwiye ko ngo yifuza kuganira na Simba Queens, ariko abandi na bo bavuze ko ntacyo baganira n’ikipe itari iy’umupira w’amaguru. Abanya-Tanzania bo baravuga bati ko twe twaguze umukinnyi mu buryo bwemewe, iyo yindi itanakina ruhago twaba tuvugana na yo iki?”
Umutesiwase, akomeza avuga ko mu by’ukuri yatunguwe no kugorwa na APR AC mu gihe na yo hari bimwe bikubiye mu masezerano bagiranye itigeze yubahiriza ariko umukinnyi akaryumaho ahubwo agakomeza gukora akazi.
Uyu rutahizamu akomeza avuga ko yageze aho anabasaba kumurekura kugira ngo atabura ayo mahirwe, hanyuma hazaba irushanwa akazagaruka kuyirikinira ariko abandi bararuca bararumira.
Ni umukinnyi wageze n’aho asaba iyi kipe yamubwira ingano y’amafaranga yifuza ku mwaka umwe yari ayifitiye ariko ikamureka akigira gushakirishiriza ahandi, ariko kugeza ubu bakomeje kumubera ibamba.
UMUSEKE wageragaje kuvugisha ubuyobozi bwa APR AC kuri iki kibazo, ariko ubutumwa twoherereje umuyobozi w’iyi kipe kuri telefone ye igendanwa, ntiyigeze abusubiza.
Magnifique ahembwa ibihumbi 100 Frw muri APR AC mu gihe amasezerano yagiranye na Simba Queens avuga ko azajya ahembwa amadolari 1500 ku kwezi [angana na miliyoni 2 Frw]. Ku masezerano y’imyaka yasinye, yahawe ibihumbi bitanu by’amadolari ya Amerika [arenga gato miliyoni 7 Frw].
Mbere yo kujya mu Indahangarwa WFC, uyu rutahizamu yaciye muri Kamonyi WFC nyuma yo kuza gukora igeragezwa muri AS Kigali WFC ariko ntahabwe amahirwe yo gufatwa.





Uyumwangavu nahabwe amahirweye.
Byaba byiza uyu mukinnyi ahawe amahirwe akajya gushakishiriza ahandi na cyane ko hari agatubutse byazamura ubuzima bwe n’umuryango. Naho se umu patron utakuzamura ni gute yababazwa n’ipantalon utazamura!!?
APR hose ni APR. Amahirwe y’umuntu ni APR ikwiriye kuyashyigikira. Inkotanyi imbere cyane, imyumvire iveteza umuntu wapi kbsa.