Abahinzi b’icyayi bo mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru bavuze ko Amafaranga bakura mu cyayi yatumye Imibereho yabo iba myiza.
Babivuze ubwo Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Cyubahiro Bagabe Mark yatahaga uruganda rushya rw’icyayi Kibeho Tea Factory-Browns Platantions Rwanda.
Mutungirehe Alexis umwe muri abo bahinzi, avuga ko mbere yuko bajya mu guhinga icyayi wasangaga hari imwe mu miryango ifite abana bagaragaraho imirire mibi, abandi bagata amashuri kubera kubura Minerval n’ibikoresho by’ishuri.
Ati:”Ubu iyo tugejeje umusaruro ku ruganda rw’icyayi baduhembera iminsi 15 tudategereje ko ukwezi gushira”.
Avuga ko ubwiyongere bw’amafaranga bahabwa ku kilo, biterwa n’ubwiza bw’icyayi akavuga ko ikibihatse byose ari igiciro mpuzamahanga.
Ati:” Buri mezi atatu NAEB iduha igiciro kigezweho kuko hari ayo bakuraho y’inguzanyo abahinzi bafashe asigaye akajya kuri Konti y’umuhinzi yose hamwe Umuhinzi aba afite arenga 100000 Frws”.
Munezero Henriette avuga ko yatangiye ahinga icyayi, agenda azamuka mu ntera ubu avuga ko ari umukozi w’Uruganda kandi ahemberwa ukwezi kimwe n’abandi bakozi b’uruganda.
Ati:”Mu mafaranga uruganda rumpa ku kwezi, nabashije kuyaguramo imashini zidoda ubu mfite abakozi nkoresha kandi ibi mbikesha ubuhinzi bw’icyayi nayimeje kujyamo “.
Avuga ko yatangiye umwuga w’ubuhinzi bw’icyayi afite ibiro 45, akavuga ko kuri ubu aho agereye mu ruganda yiyongereyeho ibiro 15 kubera ko guhembwa ku kwezi.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Cyubahiro Bagabe Mark avuga ko umukoro asigiye aba bahinzi ari ugukomeza kwita ku cyayi no kongera ubuso bahingaho kubera ko cyabahinduriye ubuzima.
Ati:”Turasaba abaturage ko bongera ubuso kuko ubutaka burahari”.
Imibare itangwa na NAEB igaragaza ko Umusaruro w’icyayi mu mwaka w’Ingengo y’Imali wa 2023-2024 winjirije uRwanda miliyoni 115 z’amadolari y’Amerika.




MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Nyaruguru.



Good day very cool website!! Man .. Beautiful .. Superb .. I’ll bookmark your site and take the feeds additionally?KI am satisfied to seek out so many helpful info here in the post, we need develop extra strategies in this regard, thanks for sharing. . . . . .