Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yabwiye UMUSEKE ko umuturage w’imyaka 51 wo mu Karere ka Nyanza, akekwaho uruhare mu gutega grenade mu muhanda, yashyikirijwe RIB kugira ngo akurikiranwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko uwatawe muri yombi akurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko, icyaha gihanwa n’amategeko.
Yabwiye UMUSEKE ko ukekwaho iki cyaha afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muyira.
CIP Kamanzi avuga ko inzego z’umutekano zateguye iyo grenade kugira ngo idakomeretsa abaturage, ariko ibyo bidakuraho ko ukekwa akurikiranwa.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko intwaro zifite abo zagenewe mu buryo bw’amategeko, ku buryo n’umuturage wayishaka hari ibyo asabwa kubahiriza.
Abaturage barasabwa kudahishira abo babona bafite intwaro mu buryo butemewe n’amategeko, kandi abakora ibyo byaha Polisi itazabihanganira.
Amakuru avuga ko uyu watawe muri yombi, hashize igihe kinini yarasezerewe mu gisirikare, hakaba hari abaturage bavuga ko bigeze kubona akenyeye iyo grenade ku mukandara, ariko we arabihakana.
Uyu ukekwaho gutega grenade mu muhanda atuye mu Mudugudu wa Gicumbi, Akagari ka Mututu, mu Murenge wa Kibirizi, mu Karere ka Nyanza gusa grendade yasanzwe mu wundi Mudugudu.

INKURU YABANJE…..
Mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kibirizi, Akagari ka Mututu, Umudugudu wa Gatongati, umuntu utazwi yateze grenade mu muhanda arigendera.
Umuturage yabwiye UMUSEKE ko ku wa 10 Nzeri 2025, saa moya z’umugoroba, umuntu wo mu isantire ya Pindura yabonye grenade yo mu bwoko bwa Stik ifunguye, ariko igifite fiyuzi yayo.
Iyi grenade ifite umuheha muremure, izwi cyane nka Stielhandgranate, yakoreshejwe cyane mu ntambara za kera.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, Polisi na DASSO bageze aho hantu basanga iyo grenade irambitse mu muhanda.
Amakuru avuga ko byagaragaraga ko ari umuntu utamenyekanye wayishyize aho, kuko nubwo imvura yari imaze kugwa yo itari yanyagiwe.
Inzego zibishinzwe zahise zishyira ibimenyetso aho grenade yasanzwe kugira ngo abaturage batahegera.
Uwahaye amakuru UMUSEKE yavuze ko irondo ryaharaye ritegereje abasirikare, kugira ngo bayihakure mu gitondo cyo ku wa 11 Nzeri 2025.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Burezi Eugene yabwiye UMUSEKE ko iyo grenade yaje gutegurwa n’inzego z’umutekano.
Gitifu Burezi yongeyeho ko iperereza ririmo gukorwa kugira ngo hamenyekane uwayihataye n’impamvu yabimuteye.
Iyo grenade nta we yakomerekeje, ndetse nta n’icyo yangije.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza



arko nyanza kuk ariko karere kabamo udushya inkur zigiye zitangaj kurusha utund turere?
It?¦s really a cool and helpful piece of info. I?¦m glad that you shared this helpful information with us. Please keep us up to date like this. Thank you for sharing.