Nyamagabe: Mu nama yahuje inzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo, abakozi babiri b’Akarere banze kwegura, abandi bakwepa inama.
Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko umuyobozi w’Ishami ry’Imibereho myiza mu Karere ka Nyamagabe amaze kwandika asezera akazi ku bushake.
Ayo makuru avuga kandi ko mu bagombaga kwandika begura ku myanya bashinzwe harimo umukozi ushinzwe abakozi mu Karere, n’Umujyanama wa Komite Nyobozi.
Mu bandi bagombaga kwandika begura, ariko bakaba banze kuva ku izima harimo umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere n’Umuyobozi mu biro by’Inama Njyanama.
Ayo makuru avuga ko abo bayobozi bamenye ko inama ibasaba kwegura ko igiye guterana bahita babura.
Amakuru UMUSEKE wabonye avuga kandi ko hari abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, uwa Uwinkingi, uwa Mbazi, Kibirizi, na Kibumbwe bandikiye Umuyobozi w’Akarere batakamba ngo bahabwe imbabazi ku makosa bakoze ajyanye n’akazi.
Mu bandi bayobozi banditse basaba imbabazi harimo Umunyamategeko w’Akarere.
UMUSEKE wavugishije umuyobozi wungurije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, kubera ko Meya ari mu kiruhuko Habimana Thaddée, avuga ko nta makuru aramenya ajyanye n’iryo yegura.
Twongeye kubaza Gitifu w’Akarere ka Nyamagabe, Samvura Valens avuga ko nta makuru y’iyegura ry’abo bayobozi afite kuko atiriwe ku biro.
Ati ”Nta makuru mfite mwabaza Ubuyobozi bw’Akarere.”
Abahaye UMUSEKE amakuru bavuga ko batabashije kumenya byimbitse icyo abo bayobozi bashinjwa. Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe nibudusubiza turongera tubagezaho byinshi kuri aya makuru.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Nyamagabe



Bihangane
ubwo rero ibyo mwanditse nibihuha! niba ntamuyobozi numwe ufite amakuru kuvakozi be.
Gusa abanyarwanda buzuye.kubeshya …ikinyoma cyaraturenze..
nigute inama iteranira mu karere ubuyobozi bwAkarere butabizi,cg ni gute abakozi birukanwa umuyobozi ubashinzwe atabizi?
Nange ubwo ndi kubyibaza nkibaza nti ” ni gute inama yakarere iterana ubuyobozi bwa karere butabizi koko “??????
Buriya abo bakozi hari icyo batemeranyaho naba bakuriye, Niko kunyereka imitungo niyo mpamvu birukanwe ahubwo bikurikira we vuba babiryozwe
Nyamagabe,mayor Niyomwungeri afite amatiku na nyobozi ubwayo ntihuza ni hasi hejuru,naho umunyamabanga nshingwabikorwa wa Uwinkingi azira ko ari umukozi cyane ,ibikorwa bye birivugira.yakuwe mu murenge wa Buruhukiro ari indashyikirwa yimurirwa mu murenge wa Kaduha mu rwego rwo kumunaniza no kumuca intege kuko uwo murenge wari warananiranye,awugezemo uba uwa mbere mu karere,uwa kane mu ntara bahabwa igihenbo cya moto,bati noneho yimurirwe Gasaka niho hazamugaragaza ahageze arakora umurenge uba uwa mbere mu gihugu bahembwa imodoka aho gushimwa Mayor Niyomwungeri na Vice mayor affaire econimique witwa Thadeyo bishyira hamwe ngo bamurwanye ngo bamushyire mu Nkomane ni kure yibagirane kuko manda itaha ashobora kuzabasimbura,bigeze ku ntara barakurikirana governor abaza icyashingiweho yimurirwa Nkomane mayor ati ni umukozi twagirango na nkomane izamuke iri inyuma,governor ati niba icyashingiweho ari ukuzamura ahakiri inyuma mumujyane Uwinkingi,mu muhango wo gukora handover ajya uwinkingi asezerwaho mu birori birimo no kumuha impano nyinshi birakaza mayor.
Nyamagabe,mayor Niyomwungeri afite amatiku na nyobozi ubwayo ntihuza ni hasi hejuru,naho umunyamabanga nshingwabikorwa wa Uwinkingi azira ko ari umukozi cyane ,ibikorwa bye birivugira.yakuwe mu murenge wa Buruhukiro ari indashyikirwa yimurirwa mu murenge wa Kaduha mu rwego rwo kumunaniza no kumuca intege kuko uwo murenge wari warananiranye,awugezemo uba uwa mbere mu karere,uwa kane mu ntara bahabwa igihenbo cya moto,bati noneho yimurirwe Gasaka niho hazamugaragaza ahageze arakora umurenge uba uwa mbere mu gihugu bahembwa imodoka aho gushimwa Mayor Niyomwungeri na Vice mayor affaire econimique witwa Thadeyo bishyira hamwe ngo bamurwanye ngo bamushyire mu Nkomane ni kure yibagirane kuko manda itaha ashobora kuzabasimbura,bigeze ku ntara barakurikirana governor abaza icyashingiweho yimurirwa Nkomane mayor ati ni umukozi twagirango na nkomane izamuke iri inyuma,governor ati niba icyashingiweho ari ukuzamura ahakiri inyuma mumujyane Uwinkingi,mu muhango wo gukora handover ajya uwinkingi asezerwaho mu birori birimo no kumuha impano nyinshi birakaza mayor ,inzego zibishinzwe zikurikirane muri kariya karere hibera amatiku masa kandi governor atonesha mayor wako cyane
Ntabwo bizoroha
Ibyabaye Nyamagabe biragaragaza leadership failure, ntabwo byakunvikana ukuntu abayobozi 11 Bose bahigishwa uruhindu kariya kageni nkuko twabyunvise.
Nyamagabe Ifite ibibazo byinshi yaganiraho, ariko biragaragara ko Mayor NIYOMWUNGERI Hildebrand, ashyize imbere amatiku, inzangano, munyangire,..Nkubu dufite amakuru ko hari abayobozi 4 batsinze Akarere biturutse kukutabagenera ibyo bari bemerewe( Lump sum), none ngo ubu bamerewe nabi barahigwa bukware.
Uriya wemeye kwegura, ibaze kumuziza amatiku Yuko Ari muramu wundi Muyobozi,..akaza kwirukana Tadeyo amuhoye imucungire mibi ya koperative z’ urubyiruko. None dore Tadeyo nawe arihimuye,..
Inzego nkuru zitabare bariya bakozi ba Nyamagabe barugarijwe. Nihigiraga da.
NYAMAGABE HABA ITONESHA IKIMENYANE. MEYA AKURURA AJYANA IWABO ITERAMBERE . NABYIZA BYAJYA MU MURENGE WA KIBUMBWE. KUBERA MAYR
Mwiriwe neza Umuseke rwose abayobozi b,uturere wagirango ntabwo baba barize leadership pe cg management. ibyo gutonesha no muri Kirehe birahari kugirango uhabwe service bisaba kuba uzwi cyane kuri Nyoboyozi y,akarere. Hari abayobozi bamashuri biha amasoko yo kugemura mubigo byabo babinyujije kubandi ugasanga isoko rimwe ririmo ideni irindi ntaryo. ndavuga amasoko atangirwa mukigo yose aba yishyuye naho ayatangiwe kukarere akaba arimo ideni.muzahanyarukire muzabibona