Naje mu Rwanda gutwara igikombe – Ben Moussa

HABIMANA Sadi
3 Min Read

Umutoza mukuru wa Police FC, Ben Moussa, yatangaje ko ataje mu Rwanda mu butembere ahubwo yaje kwegukana igikombe kandi yizeye ko bishoboka kuko afite abakinnyi bafite ubwo bushobozi.

Mu gihe shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo, biteganyijwe ko izatangira muri Nzeri uyu mwaka, amakipe akataje gutyaza abakinnyi azifashisha muri uyu mwaka w’imikino 2025/2026.

Police FC nk’imwe mu zitangira kenshi shampiyona ihabwa amahirwe yo kwegukana kimwe mu bikombe bibiri bifite agaciro kurusha ibindi mu Rwanda ariko by’umwihariko icya shampiyona, ikomeje gukaza imyitozo ndetse ngo iyi kipe izaba ari nshya muri uyu mwaka nk’uko umutoza mukuru wa yo, Ben Moussa yabibwiye UMUSEKE.

Uyu munya-Tunisie, yavuze ko icyamuzanye mu Rwanda ari uguhindura aya mateka yo kumva ko Police FC itakwegukana igikombe cya shampiyona. Yavuze ko ataje mu butembere cyangwa kwishimisha ahubwo yaje kwegukana igikombe cya shampiyona.

Ati “Njye naje kwegukana igikombe cya shampiyona. Sinaje gutembera hano. Mfite amasezerano y’ikipe ngomba kubaha. Nta bwo naje kwishimisha. Police FC isanzwe iba iya gatatu, iya kane, iya Kabiri. Njye rero nta bwo naje hano ngo tugume muri ibyo. Naje guhindura imyumvire tukegukana igikombe.”

“Njye nta bwo naje hano ngo ikipe ikomeze igume aho nayisanze. Bibaye ari ibyo nataha nkasubira mu rugo. Naje guhindura amateka muri Police FC.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko kugira ngo wegukane igikombe cya shampiyona, bisaba guhindura imyumvire kugira ngo ubashe kubanza kwibwiza ukuri ko ibyo bintu bishoboka.

Ati “Kugira ngo wegukane igikombe cya shampiyona, ugomba kugira imyumvire yagutse. Ugomba gukomera muri byose. Ugomba kugira imyumvire yo gutsinda umuhisi n’umugenzi. Ugomba guhindura imyumvire yawe. Mbere na mbere, kugira ngo wegukane igikombe cya shampiyona, ugomba gutsinda buri mukino. Uko ukina n’iza 15 cyangwa 16 akaba ari na ko ukina n’iziri muri enye za mbere.”

Iyi kipe y’Abashinzwe Umutekano, imaze gukina imikino itatu ya gicuti ndetse yose yarayitsinze. Yakinnye na Marines FC itsinda 2-0, itsinda Rutsiro FC igitego 1-0 n’uwo yatsinze APR FC ibitego 2-1.

Visi Chairman wa mbere, ACP Jean Népomuscène Mbonyumuvunyi, yarebye umukino wa APR FC na Police FC
DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, nawe yari yaje gushyigikira ikipe ye ku mukino wa gicuti wayihuje na APR FC
Kwitonda Alain Bacca ari mu bashya bazakinira iyi kipe uyu mwaka
Yabwiye abakinnyi ko niba bashaka kwegukana igikombe cya shampiyona bagomba guhindura imyumvire
Ben Moussa yavuze ko uyu mwaka abantu bazabona Police FC nshya
Abasore ba Police FC babanje kujya ku mucanga

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply to Anonymous Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *