Mutamba wakunze kwijundika u Rwanda yakatiwe imirimo y’agahato

NDEKEZI Johnson
5 Min Read

RDC: Urukiko rwakatiye Constant Mutamba Tungunga, wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kumara imyaka 3 akora imirimo y’agahato nyuma yo guhamwa no kunyereza umutungo w’igihugu ndetse n’ufitiye rubanda inyungu.

Ku wa kabiri, Urukiko Rusesa Imanza rwahamije Mutamba kunyereza imari ya Leta ya miliyoni 19 z’amadolari y’Amerika yagenewe kubaka gereza ya Kisangani mu Ntara ya Tshopo.

Mutamba yahanishijwe gukora imirimo y’agahato, kwamburwa uburenganzira bwo gukora imirimo ya Leta, ubwo gutora n’ubwo gutorwa mu gihe cy’imyaka itatu.

Ubushinjacyaha bwasabaga Urukiko Rusesa Imanza kumutegeka gusubiza aya mafaranga mu kigega cya Leta no kumukatira imyaka 10 y’imirimo ifitiye igihugu akamaro.

Ubushinjacyaha bwasabye kandi urukiko kumwambura uburenganzira bwo gukora imirimo ya Leta mu gihe cy’imyaka 10, ndetse no kwamburwa uburenganzira bwo gutora no gutorwa mu gihe nk’iki.

Mutamba we yasabaga kugirwa umwere, ahamya ko atigeze akoresha ayo mafaranga, ahubwo ari kuri konti ya sosiyete yatsindiye isoko ryo kubaka gereza.

Yasobanuriye urukiko ko akurikiranweho ubugambanyi bw’abamurwanyije kubera imbaraga yashyize mu guca imikorere mibi yari imaze imyaka myinshi irangwa mu rwego rw’ubutabera.

Mutamba yabwiye urukiko ko Etienne Tshisekedi yarwanye urugamba rw’impinduramatwara muri RDC mu myaka ya 1980, arafungwa, ariko bitewe n’ubutwari bwe, umuhungu we, Félix Tshisekedi, ubu ayobora iki gihugu.

Ku mugoroba wo ku wa 31 Kanama, yagaragaye ku mva ya Etienne Tshisekedi wa Mulumba, se wa Perezida Félix Tshisekedi, aherekejwe n’abandi, amuha icyubahiro mbere yo gucirwa urubanza.

Mutamba yageze kuri iyi mva iherereye muri Komini Limete i Kinshasa, ahashyira indabo, nyuma yunamira Etienne Tshisekedi, wabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC.

Mu ijoro ryakeye, abashyigikiye Constant Mutamba bahanganye n’abashinzwe umutekano ubwo bageragezaga kubatatanya kugira ngo ituze riboneke aho atuye no mu mihanda ihakikije.

Mutamba yitabye Urukiko acungiwe umutekano mu buryo bukomeye

Yarose komeka u Rwanda kuri RDC

Constant Mutamba Tungunga ni umwe mu banyapolitiki b’abahezanguni muri RDC, bibasira u Rwanda bikomeye, barushinja guhungabanya umutekano w’igihugu cyabo; ibirego rwahakanye kenshi.

Muri Gicurasi 2024, akigirwa Minisitiri w’ubutabera, yarahiriye gufatira ingamba zikomeye abagize uruhare mu byo yise ubushotoranyi bw’u Rwanda ndetse n’abanyereza umutungo w’igihugu.

Icyo gihe, Mutamba mu maraso ya gisore n’isindwe yagize ati, “Ubutabera bwonyine ni bwo buzazahura igihugu.”

Ubwo mu Ugushyingo 2024 yasuraga Gereza ya Munzenze i Goma, yabwiye abo yashinje gukorana na Perezida Kagame ko bazafungirwa muri Gereza ya Angenga, yahariwe gufungirwamo abakatiwe igihano cy’urupfu.

Mutamba yasobanuye ko abakorana na Kagame ari abagambanyi, asaba abafungiwe muri Gereza ya Munzenze gutanga amakuru y’abagambanyi kugira ngo bicwe, abatayanga bakazafungurwa.

Yagize ati “Abantu bakorana n’u Rwanda na Kagame bose tuzababamba, bazajya muri Angenga. Igihugu cyacu ntikigomba kugenzurwa n’Abanyarwanda. Turumvikana? Mumenye ko bose tuzababamba, yewe na Kagame tuzamubamba.”

Muri Gashyantare uyu mwaka, Mutamba yagaragaje ko yifuza ko Umushinjacyaha w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) yatangira gukurikirana Gen (Rtd) James Kabarebe.

Muri uko kwezi kandi, Mutamba yashinje u Rwanda gushaka gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.

Ubwo urukiko rukuru rwa gisirikare rwahanishaga igihano cy’urupfu Corneille Nangaa na bagenzi be, Mutamba yashimye icyemezo avuga ko bahisemo kugambana bakorera u Rwanda.

Mutamba yasobanuye ko nka Minisitiri w’Ubutabera azakora ibishoboka kugira ngo igihano cy’urupfu cyakatiwe abanyamuryango ba AFC/M23 gishyirwe mu bikorwa.

Yagize ati: “Nk’uko mubizi, RDC yasubukuye igihano cy’urupfu. Ku bw’iyo mpamvu, twebwe nka Minisitiri w’Ubutabera tuzakurikirana kugira ngo gishyirwe mu bikorwa, cyane cyane batanu bafashwe bari hano i Kinshasa.”

Constant Mutamba Tungunga yabaye Minisitiri w’Ubutabera kuva muri Gicurasi 2024 kugeza tariki ya 17 Kamena 2025 ubwo yeguraga.

Mu ibaruwa y’ubwegure bwe, yavuze ko ari ukubera ‘umugambi wa politike’ wo kumugambanira, ‘biboneka ko wacuriwe i Kigali ugashyirwa mu ngiro na bamwe mu bo dusangiye igihugu.’

Mutamba, w’imyaka 37, yakunze kumvikana ashinja u Rwanda gutera DR Congo binyuze mu gufasha umutwe wa M23, ikirego ruhakana.

Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje gutangazwa no kuba Mutamba yaravuze ko yeguye kubera ‘umugambi wacuriwe i Kigali’.

Dosiye ya Mutamba ni imwe mu zagarutsweho muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ahanini kuko ubwo yari Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko umuntu uzajya ahamwa no kunyereza umutungo wa Leta yajya akatirwa urwo gupfa.

Urukiko rukimara kumukatira, Mutamba yajyanywe ku biro bikuru bya Polisi ya Kinshasa mu modoka y’intambara mbere y’uko yoherezwa muri gereza azajya gukoreramo ibihano yahawe.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply to Gad Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *