Mukura VS irarangisha Ssebwato uvugwa i Shyorongi

HABIMANA Sadi
2 Min Read

Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura VS, bwatangiye kurangisha umunyezamu w’iyi kipe, Ssebwato Nicholas wabuze mu myitozo bikavugwa ko ari mu nzira zerekeza mu ikipe y’Ingabo ndetse ashobora kujyana na yo mu mikino ya CECAFA Kagame Cup.

Mu gihe bagenzi be bakomeje akazi mu myitozo ya Mukura VS, kapiteni wa yo we, Ssebwato Nicholas yaburiwe irengero. Aha ni ho ubuyobozi bwe bwatangiye kubaririza icyamuteye gusiba imyitozo yo ku wa Kabiri, tariki ya 26 Kanama 2025.

N’ubwo nta ruhande na rumwe rwari rwabyemeza mu bo bireba bose, uyu munyezamu ukomoka muri Uganda, bivugwa ko ibiganiro hagati ye na APR FC byarangiye igisigaye ari ukurangizanya na Mukura VS ubundi agatangira akazi i Shyorongi.

Bivugwa ko Ssebwato wari uherutse kongera amasezerano y’imyaka ibiri, agomba kujyana n’ikipe y’Ingabo mu mikino ya CECAFA izabera muri Tanzania muri Nzeri uyu mwaka.

Ibi biravugwa nyuma y’uko mu irushanwa “Inkera y’Abahizi”, abanyezamu ba APR FC barimo Ishimwe Pierre washoboraga kuzaba ari we wa mbere, bagaragaje urwego rutanyuze umutoza, Abderrahim Taleb.

Ssebwato Nicholas ari mu muryango winjira muri APR FC
Ni umunyezamu wagiye afasha Mukura VS mu bihe bitandukanye
Ni we wabaye umunyezamu mwiza w’umwaka muri shampiyona 2024/2025

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply to Jacques Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *