Muhanga: Ubuyobozi bwafunze inyubako y’ubucuruzi 

Elisée MUHIZI
3 Min Read

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwafunze Inyubako y’Ubucuruzi iri mu mujyi rwa gati, burayiziza umwanda ukabije uyigaragaramo.

Inyubako y’ubucuruzi bitiriye Nyirayo Jacques, iherereye mu mahuriro y’umuhanda uri imbere ya Banki ya Kigali (BK) i Muhanga.

Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert yabwiye UMUSEKE ko bakoze amagenzura abiri basanga muri iyi nyubako huzuyemo umwanda mwinshi cyane mu bwiherero.

Mugabo avuga ko mu igenzura rya mbere bakoze, basanze Twahirwa Jacques nyiri iyo nyubako adahari, biba ngombwa ko ubuyobozi bw’Akarere bwongera kohereza itsinda ry’abakozi gukora irindi genzura Jacques ahari noneho.

Ati ”Amakosa yose twabonye ashingiye ku mwanda, twayabonye turi kumwe na nyiri iyo nyubako, ndetse asinya kuri raporo y’ubuyenzuzi abyemeza.”

Visi Meya Mugabo avuga ko hari ibindi byinshi bitari ku murongo bashoboraga kwihanganira, ariko ikijyanye n’umwanda uri mu bwiherero byo bikaba bitakwihanganirwa kuko bikora ku buzima bw’abaturage n’abahacururiza by’umwihariko.

Gusa nubwo bimeze bityo, bamwe mu bacuruzi bahakorera bavuga ko batigeze bahabwa integuza mbere y’uko iki cyemezo cyo kuhafunga gifatwa.

Hategikimana Fabien umwe muri abo bacuruzi avuga ko hari abatunguwe n’iki cyemezo bafite umwenda wa Banki n’ibicuruzwa bishobora kwangirika vuba.

Ati ”Icyadutunguye ni ukubona badufungira batabanje kubitumenyesha.”

Hategekimana avuga ko kuri uyu mwanda hiyongera ikibazo cy’ibura ry’amazi muri uyu Mujyi. Undi mucuruzi avuga ko hari umubare w’abana bo mu muhanda bitwikira ijoro bakaza kuhituma no kuhihagarika.

Ati ”Ubuyobozi nicyo buberaho, nubwo bituguzeho ingaruka ariko nyiri iyi nyubako yabyumvise, turizera ko abikosora.”

Twahirwa Jacques avuga ko ubwinshi bw’abantu bakorera n’abaza muri iyi nyubako ari benshi cyane. Avuga ko amakosa menshi ajyanye n’umwanda areba abahakorera kuko ari bo bakoresha ubwiherero inshuro nyinshi.

Ati ”Abacuruzi barituramiye ntabwo bigeze babimenyesha, gusa nasanze hari umwanda ukabije.”

Twahirwa avuga ko ubuyobozi bw’Akarere bwari bwamuhaye ukwezi kugira ngo abe akosoye umwanda uboneka muri iyi nyubako.

Ati ”Ntabwo Akarere kigeze kubahiriza amasezerano y’ukwezi twari twagiranye.”

Visi Meya Mugabo avuga ko ibyo uyu mucuruzi yitwaza ari amatakirangoyi kuko yari asanzwe azi neza ko umwanda uhari.

Bamwe mu baguzi bavuga ko usibye umwanda bahafungiye, iyo bwije haba hatabona kuko nta matara amurikira hanze ahari, hakiyongeraho no kuba nta rangi rishya iyi nzu isize.

Hari na bamwe batinyutse kuvuga ko hari inkari ziva hejuru zikagwa hasi.

Iyi nyubako isanzwe ikoreramo abacuruzi barenga 400, cyakora nyirayo akavuga ko abayicururizamo ari abantu 40 gusa.

Iyi nyubako iri mu Mujyi rwagati mu karere ka Muhanga
Twahirwa Jacques yemera ko umwanda uboneka mu nyubako ye uterwa n’abahakorera

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

Share This Article
Leave a Comment
  • Isuku nkeya Hariya ni Umuco, Agiye Gupigana yabona 100% mu Isuku nkeya rwose.
    Si Hariya Gusa Nabonye na Kabeza kuri Étage ya Jake (Complexe House) Naho Umwanda warahatashye peeee

  • Kwa Jacques haba n’abajura benshi muma corridors cyane cyane nijoro, kubera ko haba hatabona bihagije.

  • Iriya nyubako ya jacques niyo ndiri yabajura nindaya muri MUhanga. Buri mugoroba uhasanga isoresore ninkumi zihagaze impande yiyo nyubako zigura ibikoresho byibwe birimo,telephone ,machine laptop, nibindi.

Leave a Reply to Masokubona Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *