Umusore w’Imyaka 22 wo mu karere ka Muhanga, yagwiriwe n’ikirombe ahita apfa.
Bivugwa ko nyakwigendera yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, ikirombe kimugwaho.
Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Rugendabari mu ijoro ryakeye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi, yabwiye UMUSEKE ko uyu musore yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe mu Kirombe cy’ahahoze hakoreramo Ngororero Mining Company kuri ubu kimaze iminsi gifunze.
Ati: ”Yagwiriwe n’ikirombe ahita apfa. Yari agiye kwiba amabuye.”
CIP Hassan avuga ko Polisi na RIB n’Inzego z’Ibanze bakuye umurambo mu kirombe umuryango wa Nyakwigendera usaba ko bawubaba kugira ngo bamushyingure.
Polisi yasabye abaturage kwirinda ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, kuko kubikora ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Polisi arashimira abaturage batangira amakuru ku gihe ikabashishikariza kuyitungira agatoki y’ahantu hose bakeka ko hakorerwa ibikorwa by’ubucukuzi butemewe kugira ngo hafungwe hatarashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.



Ibibirombe Byo Muri Muhanga Birimumubare Munini Mubiteza Impanuka Kuko Ukwezi Ntikwashira Ubucukuzi Bwamabuye Yagaciro Bwomuburyobutemewe Budahitanye Umuntu.