Muhanga: Gitifu w’Umurenge n’Umucungamari barafunze

Elisée MUHIZI
2 Min Read

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibangu, Mukamutali Valerie n’Umucungamari w’Umurenge Munyampundu Védaste batawe muri yombi.

Amakuru UMUSEKE ufite avuga ko aba bombi bafashwe na RIB ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane Taliki ya 18/09/2025.

Ayo makuru avuga ko bakekwaho kunyereza amafaranga ya Leta mu nyungu zabo bwite kandi batabiherewe uburenganzira.

Hashize igihe Gitifu Mukamutali yarandikiwe amabaruwa amusaba ibisobanura kuri miliyoni zirenga 15 Frw ashinjwa gukoresha hasanwa ibiro by’Umurenge, ndetse n’Utugari 6 two muri uwo Murenge.

Abatanze amakuru bavuga ko uyu Muyobozi w’Umurenge yihaye ububasha bwo gukoresha ayo mafaranga aha na Rwiyemezamirimo isoko nta nyandiko y’Ubuyobozi bw’Akarere afite.

Gusa abaganiriye na Gitifu Mukamutali bavuga ko yisobanuraga avuga ko icyo cyemezo yagifashe ahawe uburenganzira mu magambo n’Ubuyobozi bumukuriye gusa buza kumwigarika nkuko bamwe mu bakurikiranye iki kibazo babivuga.

Ayo makuru avuga kandi ko Munyampundu Védaste RIB yamufashe ari mu gihano cy’akazi cy’amezi 3 yahawe biturutse ku myitwarire mibi aho ngo yaba yaratutse umwe mu Bayobozi bo ku rwego rw’Akarere akabinyuza ku mbuga Nkoranyambaga.

Gusa bakavuga ko Munyampundu atigeze yemera ayo makosa nubwo yari yahawe icyo gihano ndetse akavuga ko yarenganye.

UMUSEKE wandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rusaba amakuru arambuye kuri iri fungwa, gusa nturasubiza ubutumwa.

Gitifu Mukamutali Valerie na Munyamampundu Védaste birakekwako bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Nyamabuye.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.

Share This Article
Leave a Comment
  • GITIFU AYOBORA UMURENGE AFATANYIJE N’INAMA NJYANAMA. iBYO AKORA INAMA NJYANAMA IBA YABYEMEJE INYANDIKO MVUGO YABYEMEREJEMO IGASHYIKIRIZWA AKARERE NAKO KAKABA KAGIZE ICYO KABIVUGAHO MU MINSI 7. iBI RERO BYITABWEHO MU KUREBA NIBA KOKO GITIFU YARAKOZE IBINYURANYE N’AMATEGEKO. HANYUMA ARIKO CYANE CYANE HAREBWE NIBA IMIRIMO IVUGWA KO YAKOZWE NA RWIYEMEZAMIRIMO YARAKOZWE KOKO KANDI KU GICIRO CYA MILIYONI 15 Z’AMANYARWANDA KUKO MU GIHE CYA VUBA NTA HANTU NA HAMWE KU NYUBAKO ZA LETA MURI KIBANGU HAGARAGAYE IKORWA RY’IMIRIMO (IBYO TWITA CHANTIERS).

Leave a Reply to Poli. Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *