Muhanga: Abarenga 75% bamaze guhabwa ingurane y’ahazagurirwa umuhanda

Elisée MUHIZI
3 Min Read

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, buvuga ko bumaze guha abarenga 75% ingurane y’imitungo iri hafi y’umuhanda Leta igiye kwagura.

Abamaze guhabwa ingurane ni abaturage baturiye umuhanda mugari wa kaburimbo uva mu Ntara y’Iburengerazuba ubahuza n’Intara y’Amajyepfo, mu Murenge wa Nyarusange, Muhanga na Nyamabuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yabwiye UMUSEKE ko kuva imirimo yo kwagura uyu muhanda ubahuza n’Intara y’Iburengerazuba yatangira bamaze gutanga ingurane ya miliyari 2,8Frw ku baturage barenga 75% bari bahafite imitungo yabo yiganjemo inzu cyane cyane.

Meya Kayitare avuga ko ababaruriwe imitungo ari abaturage 483, gusa abo bamaze guha amafaranga y’ingurane ari abaturage 431, mu gihe abagera kuri 52 basigaje guhabwa ingurane.

Ati: ”Imirimo yo kwagura uyu muhanda izaba yarangiye mu mpera z’ukwezi kwa 12 muri uyu mwaka wa 2025.”

Avuga ko usibye inyubako z’ubucuruzi z’abaturage ziri hafi y’umuhanda ugiye kwagurwa, hari na sitasiyo ya lisansi na mazutu y’i Nyabisindu na yo izavaho.

Guhera ku nyubako y’ububiko bw’imiti ukageza mu marembo y’Igororero rya Muhanga, umuhanda uzaba ufite ibyerekezo 4.

Kayitare avuga kandi ko mu mirimo yo kwagura umuhanda, Ishuri ribanza ryo mu Biti ritazavaho ahubwo ko rizubakirwa urukuta rurerure rw’amabuye kugira ngo ridasigara mu manegeka.

Yavuze ko mu baturage bamaze kubarirwa imitungo bumvikanye ku gaciro k’amafaranga y’ingurane buri wese azahabwa.

Yakomeje agira ati: “Kugeza ubu nta muturage n’umwe turakira uvuga ko atanyuzwe n’ingurane Leta yageneye umutungo we.”

Gusa ubwo twateguraga iyi Nkuru, bamwe mu baturage bakuriweho inzu zabo bavuga ko bataramenya niba amafaranga y’ingurane bahawe n’Ubuyobozi bw’Akarere bazayakuramo izindi nyubako kuko bafite impungenge ko ibiciro bishobora gutumbagira bikaruta ayo bamaze guhabwa.

Umwe yagize ati: ”Turasenga Imana ngo ayo twahawe azavemo umusaruro ushimishije.”

Uyu muturage yabwiye UMUSEKE ko hari abatangiye kuzamura ibiciro by’inzu nyuma yo kumenya ko Akarere katanze amafaranga bita ko ari menshi.

Ku ruhande rw’Akarere ka Muhanga, imirimo yo kwagura uyu muhanda yahereye mu Murenge wa Nyarusange ikazagarukira mu marembo y’Igororero rya Muhanga.

Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko guhera ku nyubako y’ububiko by’imiti iherereye imbere y’Akarere ukageza kuri Farumasi umuhanda uzaba ufite ibyerekezo 4 mu ikorwa ryawo.

Inyubako y’ubucuruzi iri hagati y’umuhanda werekeza mu Mujyi n’uva iNyabisindu yatangiye gusenywa kugira ngo itazagongwa n’imirimo yo kwagura umuhanda, kandi ko ba nyirayo bamaze guhabwa ingurane.

Mu bantu 483 bamaze kubarurirwa imitungo yabo, abagera kuri 52 mur ibo nibo batarahabwa amafaranga y’ingurane.

Bamwe mu baturage bari bafite inzu zabo hafi y’Umuhanda batangiye guhabwa ingurane y’imitungo yabo
Izo nyubako zihagaze zizavamo imirimo yo kwagura uyu muhanda ihageze
Abantu 483 nibo bamaze kubarirwa muri bo hasigaye 52 gusa

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.

Share This Article
Leave a Comment
  • TWIZERE KO TUTAZABONA INKURU ZINDI ZIVUGA KO HARI ABATURAGE BAMAZE IMYAKA BATEGEREJE INGURANE ZABO. NIBA BAGEZE KURI 75% BABISHYURA KOKO ATARI IBYO BAHA ITANGAZAMAKURU NGO BANDIKE BARI KWITAGATIFUZA BYABA ARI BYIZA CYANE KUKO MU RWANDA IYO UREBYE GAHUNDA ZA LETA PR KAGAME ABA YAPLANINZE ARIKO WAREBA IBIKORWA NABAYOBOZI BABA BASHINZWE KUBISHYIRA MU BIKORWA AGAHINDA KAKWICA. UZIKO HARI ABAYOBOZI BABA BAKWIYE GUFUNGIRWA MU NZEREREZI KUBERA UBUHEMU BAKORERA ABATURAGE KANDI BAZI NEZA KO UMUTURAGE IYO ARENGANYIJWE AHITA ATEKEREZA KO UWAMURENGANURA GUSA ARI KAGAME.

Leave a Reply to PATRICK KIBIRIRA Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *