Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kiyumba, Akarere ka Muhanga bwashyikirije abagabo babiri bakekwaho gukubita bikabije umugore w’umwe muri aba kugeza ahasize ubuzima.
Uru rugomo rwabereye mu muri Santeri ya Remera ho mu Murenge wa Kiyumba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiyumba, Gakwerere Eraste yabwiye UMUSEKE ko abakekwaho iki cyaha barimo uwitwa Serubuga Silas wabanaga na Mukeshimana batarasezeranye.
Yavuze ko bagiye gusangira inzoga bari kumwe n’undi mugabo witwa Bagirubwira Michel nawe ukekwaho urwo rugomo, bageze mu nzira hafi n’iyo Santeri ya Remera bakubita uyu Mukeshimana bamusiga ari intere baragenda.
Ati: ”Ayo makuru yemeza ko abo bagabo bombi bakubise nyakwigendera mu gihe imvura yagwaga, babonye ko inkoni zimurembeje basiga aryamye hasi barataha”.
Gitifu Gakwerere avuga ko Mukeshimana n’uyu mugabo Serubuga Silas bari basanganywe amakimbirane bakaba bari bamaranye umwaka umwe babana mu buryo butemewe n’amategeko.
Avuga ko bakimara kumenya ko Mukeshimana yakubiswe kugeza apfuye bahuruye bageze aho umurambo we uri batabaza Inzego z’Umutekano zirimo Polisi n’Ubugenzacyaha ubu zikaba zimaze kuhagera.
Dukora inkuru umurambo wa Mukeshimana wari ukiri muri iyo Santeri ya Remera, mu gihe RIB yatangiye iperereza ku rupfu rwe.
Gakwerere yasabye abaturage kwirinda urugomo nk’uru, abasaba gutangira amakuru ku gihe y’ingo zifitanye amakimbirane ndetse n’ababana batarasezeranye bakihutira gusezerana.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.



Gusezera se bituma abantu aribwo babana neza? Iyo mvugo irimo ubujiji bukabije
Ariko Ibintubibera Murututerere Uko Aridutanu
– Muhanga
– Musanze
– Nyamasheke
– Nyanza
Na
– Ruhango
Nibintubitanga Isurambi Gusa Abayobozi Bututurere Nibarebeko Bahagurukira Ikikibazo Kukobyafashe Indi Ntera .
You are a very capable person!