Muhammadu Buhari wabaye Perezida wa Nigeria inshuro ebyiri, yitabye Imana afite imyaka 82.
Amakuru avuga yapfiriye i Londres mu Bwongereza, aho yari amaze ibyumweru avurirwa.
Perezida wa Nigeria, yihanganishije umuryango we ndetse ategeka ko ibendera ryururutswa rikagezwa muri kimwe cya kabiri mu rwego rwo kumuha icyubahiro.
Yavuze ko ubuyobozi bwe buri gutegura uburyo umurambo we wavanwa mu Bwongereza aho yaguye akagarurwa muri Nigeria..
Yabaye perezida wa mbere muri Nigeria utsinze perezida wari uri ku butegetsi ubwo yatorwaga mu 2015, ayobora igihugu mu bihe bikomeye by’ubukungu bubi cyane bwari bwaramunzwe na ruswa ndetse n’ibikorwa by’iterabwoba.
Yaranzwe n’iki?
Mu mwaka wa 2015, Buhari yakoze amateka ubwo yabaga umukandida wa mbere wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi utsinze perezida wari uriho icyo gihe, Goodluck Jonathan.
Icyo gihe benshi bashimye ayo matora bahamya ko yanyuze mu mucyo kurusha ayandi yari yabaye muri Nigeria.
Buhari wasezerewe mu ngabo afite ipeto rya Major General, bwa mbere yagiye ku butegetsi mu 1980 nyuma yo gukora Coup d’etat ku ngufu za gisirikare.
Yamenyekanye cyane kubera gushyira imbaraga mu kurwanya ruswa, agaragaza ko ashaka impnduka muri politi y’iki gihugu.
Buhari kandi yabonywe n’abamushyigikiye nk’uwakora impinduka nawe ashimangira ati “ Ndi uwa bose kandi nta numwe ntiyeguriye.”
Aha yashakaga kugaragara ko nta hantu hamwe abogamiye, afatwa nka perezida wa rubanda.
Ariko ubutegetsi bwe bwananiwe gukemura ikibazo cy’umutekano nubwo yari yarasezeranyije abaturage kurandura Boko Haram [umutwe w’iterabwoba] no kugarura ituze muri rubanda.
Ariko Buhari asize umurage ukomeye nk’ikimenyetso cy’impinduka mu miyoborere na demokarasi ya Nigeria.
UMUSEKE.RW



Nihanganisije
Abo
Mumuryangowe
Bakomeze
Kwihangana.
Imana
Imwakire
Imuuyo
Aruhukire
Mumahoro .