Lt Gen Innocent Kabandana yitabye Imana

NDEKEZI Johnson
2 Min Read

Lt. Gen Innocent Kabandana wabaye Umuyobozi w’ibikorwa by’inzego z’umutekano zoherejwe kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, muri Mozambique, yitabye Imana, azize uburwayi.

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko Lt. Gen. Kabandana yaguye mu Bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda i Kanombe ku wa 7 Nzeri 2025, azize uburwayi.

RDF yahumurije kandi ifata mu mugongo umuryango wa nyakwigendera, inamwifuriza iruhuko ridashira.

Lt Gen Kabandana yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda mu 1990, aba umwe mu bagize uruhare mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Lt Gen Kabandana yayoboye ingabo z’u Rwanda zafatanyije n’iza Mozambique mu kurwanya ibyihebe no kugarura amahoro mu duce twa Palma na Mocimboa da Praia, twari twarigaruriwe n’abo barwanyi.

Mu kwezi kwa Kanama 2021, nibwo ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zafashe Umujyi wa Mocimboa da Praia, ahari ibiro bikuru by’inyeshyamba zishamikiye ku barwanyi ba Islamic State guhera mu 2015.

Lt Gen Kabandana, yabaye umuyobozi wa ‘special forces’, afatwa nk’umugabo wicisha bugufi n’umunyabigwi, kubera uko yitwaraga mu bikorwa aba yashinzwe.

Yari afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters Degree) muri ‘Business Administration’ yavanye muri Kaminuza ya ‘Oklahoma Christian University’ muri Amerika.

Mu myaka itandukanye, Lt Gen Innocent Kabandana yahawe inshingano zitandukanye harimo no kuba yarabaye umuyobozi ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda i Washington DC muri Amerika.

Mu zindi nshingano kandi yabaye Umuyobozi ushinzwe amasomo mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako, aba n’Umuyobozi wungirije w’Ingabo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, UNMISS.

Yanabaye Umuyobozi muri RDF ushinzwe ibikoresho (Chief of Logistics), Umuyobozi mu Kigo cya ‘Rwanda Peace Academy’.

Mu mwaka Lt Gen Innocent Kabandana yamaze ayoboye ingabo muri Mozambique, hakozwe byinshi mu kwirukana ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado.

Lt General Innocent Kabandana yitabye Imana

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply to Fefe Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *