Loni ishinja Israel gukora Jenoside muri Gaza

MUGIRANEZA THIERRY
2 Min Read

Komisiyo y’Iperereza ku Burenganzira bwa Muntu y’Umuryango w’Abibumbye (Loni), yatangaje ko Israel yakoze Jenoside ku Banyapalestina batuye mu Ntara ya Gaza kuva intambara na Hamas yatangira mu Ukwakira 2023, ibintu leta ya Israel yahakanye yivuye inyuma ivuga ko ari ibinyoma no guhishira Hamas.

Ni ibyasohotse muri raporo nshya y’amapaji 72 yasohowe n’iyo komisiyo ivuga ko hari ibimenyetso bifatika bigaragaza ko Israel yakoze ibikorwa bine muri bitanu bigize Jenoside nk’uko bisobanurwa n’amategeko mpuzamahanga.

Ibyo birimo kwica abantu b’itsinda runaka, kubatera ibikomere bikomeye ku mubiri no mu mutwe, kubashyira mu buzima bugamije kubarimbura no kubabuza kubyara.

Iyi komisiyo iyobowe na Navi Pillay, Umunyafurika y’Epfo wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Loni ushinzwe uburenganzira bwa muntu, ikabamo Chris Sidoti wo muri Australia na Miloon Kothari wo mu Buhinde.

Muri Raporo yabo basobanura ko ibikorwa bya Israel muri Gaza birimo kwica no gukomeretsa umubare munini w’Abanyapalestina hifashishijwe intwaro zikomeye, gusenya insengero, amashuri n’ahantu ndetse no gushyira mu kato Gaza kugira ngo abaturage basonze.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel yahakanye ibyo ishinjwa, ivuga ko ari raporo yuzuyemo ibinyoma n’isesengura ribogamye

Yagize iti “Abahanga batatu bagize iyo komisiyo barimo gukora nk’abavugizi ba Hamas, kandi bagendera ku binyoma by’ako gatsiko byamaze guhakanwa.”

Iyo Minisiteri yongeyeho ko nyuma y’ibinyoma biri muri raporo, ari Hamas nyirizina yagerageje gukora Jenoside muri Israel, ubwo yicaga abantu 1,200, igafata bugwate 251, igasambanya abagore ndetse ikanavuga ku mugaragaro ko intego yayo ari uguhitana Abayahudi bose.

Minisiti w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, aherutse kuvuga ko iyaba Isreal igambiriye kugora Jenoside muri Gaza yari kurimbura abahatuye mu masaha macye.

Kuva mu Kwakira kwa 2023 Ingabo za Israel zatangije ibikorwa bya gisirikare mu Ntara ya Gaza muri Palestine nyuma y’uko abarwanyi b’umutwe wa Hamas bari binjiye muri Israel bakicayo abaturage 1,200 abandi bagashimutwa.

Kuva icyo gihe Israel yavuze ko izaha isomo abarwanyi ba Hamas itangiza ibitero byo gusenya uwo murwe, ubu bimaze kugwamo abarenga ibihumbi 60 muri Gaza, ndetse miliyoni z’abaturage zirahunga, umujyi kugeza ku kigero cya 90% urasenywa.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment
  • ISRAEL MBONA IYOBOJE ISI INKONI YICYUMA ARIYO USA! KUBYUMVA URI INJIJI BIRAGOYE KUKO USA NIBA UTEMERA KO ARI NKINKONI YICYUMA UMUNTU NAGERERANYA NA ISRAEL AKUBITISHA ABANDI WIHANGANE. KEREKA NKA CHINE-RUSSIE-IRAN-MISIRI-TURKIE-NORD KOREA, BISHYIZE HAMWE KUMUGARAGARO BAKERURA BAGASABA IBINDI BIHUGU BY’ABARABU KURWANYA ISRAEL NA USA NIBYO BYARANGIZA AKAVUYO NIZI NTAMBARA ZOSE MUBONA KU ISI NA NATO ISHOZA AHO ISHAKA HOSE

  • Thanks for one’s marvelous posting! I truly enjoyed reading it, you are a great author.I will always bookmark your blog and will eventually come back sometime soon. I want to encourage that you continue your great writing, have a nice afternoon!

Leave a Reply to vorbelutrioperbir Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *