Korali Impanda igiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 imaze ishinzwe

NDEKEZI Johnson
3 Min Read

Korali Impanda yo mu Itorero rya Pentekote mu Rwanda – SGEEM, iritegura kwizihiza imyaka 30 imaze mu ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo n’ubuhamya.

Korali Impanda izwiho indirimbo zishingiye kuri Bibiliya, gusenga, kuyoborwa n’Imana, gukora ivugabutumwa ngiro mu bice by’icyaro, no gufasha ababaye.

Iyi Korali yatangijwe mu 1995 n’itsinda ry’abantu 15, igamije guhumuriza no kubyutsa ibyiringiro by’abari mu gahinda.

Iryo tsinda ryaje kwitwa “Impanda”, izina risobanura ijwi rirangurura riburira, rihamagara kandi rishyira abantu ku murongo.

Kugeza magingo aya, iyi korali y’ubukombe ifite abaririmbyi 146, mu gihe abarenga 300 bayinyuzemo mu bihe bitandukanye.

Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 30, Korali Impanda yateguye “Edot Concert” izamara iminsi ine, kuva ku wa 21 kugeza ku wa 24 Kanama 2025.

Ni igitaramo cy’amateka cyubakiye ku nsanganyamatsiko yo muri Yohana 15:27, ivuga iti: “Kandi namwe muzampamya, kuko uhereye mbere na mbere mwari kumwe nanjye.”

Umunsi wa gatatu uzarangwa no gufata amajwi n’amashusho y’indirimbo, naho uwa nyuma usozwe n’igitaramo gikomeye cy’ivugabutumwa.

Amakorali arimo Jehovah Jireh, Ijwi ry’Umwami, Hermon, Goshen, Bethifague n’andi menshi yatumiwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 Korali Impanda imaze ivutse.

Abakozi b’Imana barimo SP Isaie Ndayizeye, Pastor Hortense Mpazimpaka, Pastor Uwimana Claude, Reverend Pastor Valentin Rurangwa, Pastor Claude Rudasingwa, Pastor Binyomo Mutware Jeremie n’abandi bazagabura ijambo ry’Imana.

Korali Impanda imaze gusohora imizingo itatu y’indirimbo z’amajwi ndetse n’ibiri z’amajwi n’amashusho.

Indirimbo zayo zishingiye ku Ijambo ry’Imana, zandikwa n’abaririmbyi bafite impano, zikoreshwa mu nsengero, ibitaramo, amashuri no mu ngo, zigahindura ubuzima bwa benshi.

Korali Impanda yamamaye mu ngendo z’ivugabutumwa hirya no hino mu Rwanda, zirimo izo muri Nasho mu Karere ka Kirehe mu 2014, izo mu Kirwa cya Nkombo (2023), ndetse n’izabereye mu Igororero rya Mageragere.

Yanakoze ivugabutumwa ngiro ririmo gusana insengero, guha amashanyarazi Umudugudu w’abana b’imfubyi, no gufasha amakorali kugura ibikoresho bya muzika.

Gusa iyi Korali yahuye n’ibigeragezo birimo urupfu rw’abaririmbyi b’ingenzi nka Makembera Anastase, igabanuka ry’abaririmbyi kubera kwimuka, akazi, amashuri, ndetse n’amikoro make mu bikoresho by’ivugabutumwa.

Korali Impanda ivuga ko ikomeje kwakira no gutoza abaririmbyi bashya, kwandika indirimbo nshya no kunoza izihari, ivugabutumwa mu gihugu no hanze yacyo, ndetse no gufasha abatishoboye.

Ubuyobozi n’abaririmbyi ba Korali bashimira Imana yababaye hafi mu rugendo rw’imyaka 30, ndetse n’igihugu cy’u Rwanda, Itorero rya ADEPR, SGEEM n’abafatanyabikorwa bose. Basabira buri wese imigisha y’Imana bati: “Imana ibagurire imbago, ibahe amahoro.”

NDEKEZI JOHSNON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply to Didier Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *