Iteramakofi: Bwa mbere mu Rwanda habereye irushanwa ryo Kwibohora

HABIMANA Sadi
4 Min Read

Bwa mbere mu mateka y’umukino w’Iteramakofi kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Rwanda habereye irushanwa mpuzamahanga ry’Iteramakofi ryahujwe n’Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 31 “Liberation Boxing Talent Competition Edition 1”, ryateguwe n’ikipe ya Bodymax Boxing Club ikina shampiyona y’uyu mukino mu Rwanda.

Iri rushanwa mpuzamahanga, ryabereye muri Gymanase ya LDK ku wa 5 Nyakanga 2025. Amakipe 16 arimo ayaturutse muri Uganda n’andi yo mu Rwanda, ni yo yabashije kuryitabira.

Kimwe mu byari umwihariko w’iri rushanwa, ni abana bato ndetse n’abakobwa bagaragaje ko bashobora gukina umukino w’Iteramakofi ugitinywa na bamwe mu babyeyi. Guhera Saa munani z’amanywa, habaye imikino itandukanye gusa Abanyarwanda barangajwe imbere n’abakinnyi ba Bodymax Boxing Club, ni bo begukanye ibihembo byinshi.

Asmini Emma “Mamyta” usanzwe ari Umuyobozi wa Bodymax Boxing Club yeteguye iri rushanwa, yavuze ko bishimira ko bageze ku ntego ya bo kandi ashimira cyane ababashije kuza gushyigikira umukino w’Iteramakofi. Yashimiye kandi Minisiteri ya Siporo n’Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda ku bw’ubufatanye bwabayeho kugira ngo irushanwa ry’uyu mwaka ribashe gukinwa.

Uyu Muyobozi yakomeje avuga ko bishimira ko mu Rwanda hari abato bafite ubushobozi bwo gukina Iteramakofi ariko kandi asaba Abanyarwanda gukomeza gushyigikira uyu mukino kuko ugikeneye imbaraga za benshi.

Ababaye aba mbere muri buri cyiciro guhera mu ngimbi n’abangavu kugeza mu bakuru, bahembwe imidari ya zahabu n’amafaranga. Abana bo bahembwe ibikoresho by’ishuri banahabwa itike ibasubiza mu rugo.

Aho abaje kureba imikino bagombaga kwicara
Ikibuga abakinnyi bakiniragamo
Ni irushanwa ryari rifite abafatanyabikorwa batandukanye
Amakipe yavuye muri Uganda yari yazanye abafana
Ni irushanwa ryari ryitabiriwe
Abato bigaragaje
Umusifuzi ati bombi banganyije
Bagaragaje ko Iteramakofi ari umukino wa bo
Berekanye ko bafite impano muri uyu mukino
Tekinike z’umukino barazifite
Bamwe mu basanzwe bakorera Siporo muri “No Limits Fitness Gym”, ni bo bahaga ibihembo abitwaye neza
Latifa ukorera Siporo muri “No Limits Fitness Gym” yari yaje kwihera ijisho
Umuyobozi wa Bodymax Boxing Club n’umukinnyi we
Abakobwa bahize abandi na bo bahembwe
Beretswe urukundo
Wari umwanya mwiza ku bakunzi b’Iteramakofi
Ababaraga amanota, bacungaga akantu ku kandi
Abakinnye Iteramakofi ni bo babaraga amanota
Bamwe mu bakinnyi bari baje gushyigikira bagenzi ba bo
Mamyta uyobora Bodymax Boxing Club, ni umwe mu bafitiye urukundo rudasanzwe umukino w’Iteramakofi
No mu banya-Uganda, harimo abato
Abarebye iri rushanwa baryohewe
Hafatwaga n’udushusho
Abantu bari bafite akanyamuneza
Umuryango wa “No Limits Fitness Gym” wari waje gushyigikira uyu mukino
N’abatoza bo muri “No Limits Fitness Gym” bari bahari
Igipfunsi cyavuze karahava
Ibyishimo byo byagaragaraga ku maso ya bo
Ku masura basaga neza peee!
Mu begukanye ibihembo, harimo n’abanya-Uganda
Abana b’abakobwa bahembwe
Abatoza bagerageje kwegeranya amanota
Abdoul wa Bodymax Boxing Club, yabaye uwa Kabiri
Abana bahembwe ibikoresho by’ishuri
Abagize uruhare mu irushanwa

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply to Niringiyemana laurent Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *