Inkuba yatwaye ubuzima bw’umuntu

MUHIRE DONATIEN
1 Min Read

Rusizi: Inkuba yakubise umusore w’imyaka 21 y’amavuko wasoromaga icyayi, byabaye ku wa Mbere.

Umusore witwa Nshimiyimana Janvier w’imyaka 21 y’amavuko, wo mu mudugudu wa Mpinga, Akagari ka Kiziguro mu murenge wa Nkungu yakubiswe n’inkuba mu murenge wa Giheke.

Ibi byago byabaye ku wa Mbere ku manywa imvura iri kugwa. Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko nyakwigendera yari kumwe n’abandi bari gusoroma icyayi cya Copthé Shagasha akoresha imashini.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nkungu bwahamirije UMUSEKE ko ibi byabaye, ajyanwa mu bitaro by’intara bya Bushenge abigezemo ahita apfa.

Habimana Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkungu ati “Nibyo, ibyago byabaye, twihanganishije ababuze umuntu. Yakubiswe n’inkuba ari gusoroma icyayi cy’uruganda.”

Ku bufatanye n’abaturage ba Giheke, n’abagize umuryango we, uriya musore yajyanywe ku Bitaro bya BUSHENGE apfa amaze kugerayo.

Mu butumwa uriya muyobozi aha abaturage, abasaba kwirinda kujya ahabateza ibyago by’inkuba. Yanasabye uruganda kujya rwishyurira abarukoramo ubwishingizi.

Ati “Tugeze mu gihe cy’umuhindo, turasaba abaturage bose kwitwararika, tukirinda kwinyagiza mu mvura ahashobora guteza ibyago by’inkuba.”

Umurambo wa Nyakwigendera washyinguwe uyu munsi ku wa Kabiri tariki ya 30 Nzeri 2025.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ RUSIZI

Share This Article
Leave a Comment
  • Muri Ibibihe Byimvura MINEMA Irabasaba Kwitwararika Mwirinda Kugama Munsi Yibiti .
    Twihanganishite Abo Mumuryango Wanyakwigendera Bakomeze Kwihangana .
    Imana
    Imwakire
    Mubayo
    Aruhukire
    Mumahoro .

Leave a Reply to Sevety@Email.Com Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *