Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC) yatangaje ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2025/2026, uzatangira ku wa 8 Nzeri 2025 ku biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye.
Ni mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwa Minisiteri ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Nzeri.
MINEDUC yatangaje ko igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2025/26 kizatangira ku wa 8 Nzeri 2025 kikarangira ku wa 19 Ukuboza 2025.
Yagaragaje ko abanyeshuri bazaruhuka ibyumweru bibiri, bagatangira igihembwe cya kabiri ku wa 5 Mutarama 2026, kikarangira ku wa 3 Mata 2026.
Abanyeshuri bazaruhuka ibyumweru bitatu, batangire igihembwe cya gatatu ku wa 20 Mata 2026 kirangire ku wa 3 Nyakanga 2026, hanyuma baruhuke amezi abiri.
MINEDUC yavuze ko ibizamini ngiro mu mashuri y’imyuga, amashuri nderabarezi n’ay’ibaruramari bizatangira ku wa 1 Kamena 2026 bikazarangira ku wa 19 Kamena.
Ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza bizatangira ku wa 7 Nyakanga 2026 bikazarangira ku wa 9 Kanama, naho ayisumbuye bizatangira ku wa 15 Kanama bisozwe ku wa 24 Kanama 2026.
MINEDUC yavuze ko kubera Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali, amashuri yo mu Mujyi wa Kigali azafungwa, impinduka zizamenyeshwa.
Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko hagati ya 21-28 Nzeri 2025, amashuri mu Mujyi wa Kigali azahagarika amasomo, kandi abakozi ba Leta n’abikorera bashishikarizwa gukorera mu ngo kubera Shampiyona y’Isi y’Amagare.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW



Twishimiye rwose iyi njyengabihe