Ingabo z’u Burundi zoherejwe i Shabunda muri gahunda yo gufata Bukavu – M23

Ange Eric Hatangimana
2 Min Read

Ihuriro AFC/M23 ryashinje leta ya Congo kongera ingabo mu bice byose by’ahabera imirwano, itangazo rivuga ko igihugu cy’u Burundi cyohereje ingabo zifite ibikoresho bihagije muri iryo huriro ry’ingabo zishaka kwisubiza umujyi wa Bukavu.

Laurence Kanyuka, Umuvugizi wa AFC/M23 yavuze ko leta ya Congo ikomeje gahunda y’intambara mu gihe bo (AFC/M23) bashaka ko ibisubizo biboneka mu nzira za politiki.

Yashinje Congo gushaka kuburizamo amasezerano y’ibiganiro birimo kuba hagati ya Leta n’inyeshyamba.

AFC/M23 ivuga ko leta ya Congo irimo gushyira ingabo mu mpande zose mu rwego rwo gutegura ibitero, haba i Shabunda, Zimbira, Bunyakiri, Mwenga, Pinga, Walikale na Lubero.

Laurence Kanyuka, Umuvugizi wa AFC/M23 ati “Ingabo nyinshi zirava i Kalemie zijyanwa Uvira, ziva i Bujumbura zijya i Shabunda, n’i Kisangani.”

Yavuze ko hashize icyumweru ingabo za leta ya Congo n’abakorana na zo bagaba ibitero ahantu hose hari ibirindiro bya AFC/M23.

Yakomeje avuga ko u Burundi bwohereje ingabo zigera kuri 520 zifite ibikoresho zigana i Shabunda, izo ngabo ngo zikaba zishaka kujya i Bukavu zivuye ahitwa Zimbira mu rwego rwo guha imbaraga ingabo ziri mu kibaya cya Ruzizi.

Ati “Ihuriro ryacu ryongeye kwemeza ko ryiyemeje kurinda abaturage b’abasivile, no gukuraho inzitizi yose ku mutekano tuyisanze aho iri.”

U Burundi ntacyo buravuga kuri ibi birego bishya bya AFC/M23.

Leta ya Congo na yo mu gihe gishize yashinje AFC/M23 n’abakorana na yo kwisuganya mu mpande zose by’umwihariko muri Kivu y’Amajypfo, aho ngo ishaka gufata umujyi wa Uvira.

Ibi biraba mu gihe i Doha muri Qatar hakomeje ibiganiro hagati ya Leta ya Congo na AFC/M23 mu rwego rwo gushaka ibisubizo bidaciye mu ntambara ku bibazo biri mu burasirazuba bwa Congo no muri Congo muri rusange.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment
  • UMWANA AGYA GUFYA NUBWO WAMUHA NIDO ARAFYA MUGIYE KUBONA AGASHINGURA CUMU VUBA MUKUBITWE M 23 IBATE MURI RUSIZI MURI WE NI NGONA MWA MBWEBWE MWE.

  • DRC ishaka intambara ntamahoro ishaka ziriya mbwebwe ziburundi zirarwanira iki ?ko M23 arabana bigihugu ariko nuko cong yabaswe numuntu utazi uko intambara isenya gusa uburundi buzabazwe abasirikare babo bazagwa kurugamba rwo muri cong kuko ntacyo barwanira.zirantumva.

Leave a Reply to NTAKIRUTIMANA EMMY Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *